Polisi ikorera mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera ku bufatanye n’abaturage bafatiye mu cyuho abagabo babiri bari bibye ihene ebyiri z’umuturage.
Ibi byabaye nyuma y’uko aba bagabo bitwikiriye ijoro mu mvura bakinjira mu rugo rwa Hategekimana Gerard, bakica urugi rw’igikoni bakiba ihene zararagamo bakazitwara.
Polisi ivuga ko aba bagabo baje guhura n’abaturage, babaza aho bajyana izo hene muri urwo rukerera, nibwo bagize amakenga bahamagara Polisi irabafata.
Ivuga ko uwari wibwe yabyutse asanga urugi rw’aho zararaga ruraranganye, atangira gushakisha nyuma aza kubwirwa ko hari ihene bikekwa ko zibwe, agezeyo asanga ni ize.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ubu bufatanye n’abaturage bugaragaza ko nta kintu cyahungabanya umutekano bareba.
Ati” Dushimira abaturage uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuko igihe cyose bagize amakenga bahamagara Polisi kugira ngo ikurikirane. No kugira ngo aba bafatwe ni uruhare rw’abaturage bamenye ingaruka z’icyaha.”
Yakomeje agira ati” ibikorwa by’ubujura bwaba ubukorerwa mu ngo, amatungo, mu murima n’ahandi bugomba kurwanywa bugacika kandi byashoboka igihe cyose dukorana neza n’abaturage baduha amakuru kandi ku gihe.”
Yakomeje aburura buri muntu wese wishora mu byaha byaba iby’ubujura n’ibindi ko atazihanganirwa kandi amategeko ahari kugira ngo amugenere ikimukwiye, aboneraho kubasaba abaturage kugira ubufatanye na Polisi ndetse bakirinda ibyaha kuko bigira ingaruka mbi.
Polisi yemeza ko mu bihe bitandukanye byagiye bigaragara ko hari abiba amatungo bakajya kuyabaga bakagurisha inyama cyangwa bakayagurisha n’abayabaga.
Kugeza ubu aba bakekwaho ubu bujura bw’amatungo, bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyanika, kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.