Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Burera, bashyikirijwe moto nshya, bavuga ko zije kuba igisubizo cy’imbogamizi bagiraga zo kudacyemura ibibazo by’abaturage ku gihe, bitewe n’ingendo ndende zivunanye bakoraga badafite uburyo babageraho.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 62 muri 69 tugize Akarere ka Burera, nibo ku ikubitiro bashyikirijwe moto nshya mu gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere ka Burera kuwa kabiri tariki 18 Kamena 2024.
Twahirwa Joseph, Uyobora Akagari ka Gacundura mu Murenge wa Rusarabuye, agira ati: “Hari ubwo umuturage yampamagaraga ari nk’ahantu bisaba gukora urugendo mu misozi ihanamye, bikaba ngombwa guca mu nzira z’imisozi n’amaguru bitewe n’uko nta bushobozi bufatika nabaga mfite bwo gutega bya buri kanya. Byamvunaga, nkacyererwa, rimwe na rimwe nkanahagera ntacyo nkibashije kuramira kubera kuhagera bigoranye. Ubu kuba mpawe iyi moto, ni inyoroshyo igiye koroshya akazi kanjye”.
Uwamahoro Gloria avuga ko bagiye kongera igihe n’iminsi yo kumva ibibazo by’abaturage no kubafasah kubibonera igisubizo. Ati: “Tugiye kujya dukora ku manywa, yewe n’ijoro ntituzaritinya kuko ubu noneho ibyadufasha kubasanga aho bari yaba hafi cyangwa kure tubifite. Abaturage nibatwitegeho kunoza serivisi, nta muntu uzatugana ngo agire icyo atuburana kandi duhari”.
Ibi byishimo byo kuba bahawe moto nshya, aba bayobozi babisangiye n’abaturage bagereranya icyo gikorwa, n’intsinzi bakesha imiyoborere myiza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko izi moto, zizoroshya inshingano z’abanyamabanga nshingwabikorwa, ndetse ibi ngo byafatwa nk’intangiriro y’urugendo rugikomeza rwo gushyigikira urwego rw’Akagari yaba mu bikoresho n’abakozi.
Ati: “Byari bikwiye ko boroherezwa mu nshingano duhereye ku kubashyikiriza izi moto zizajya zibafasha kwegera abaturage. Ni gahunda igiye kuzunganirwa n’iyo twatangiye yo kuvugurura utugari twari dushaje no kubaka ututaragiraga aho gukorera. Ibi byose ni mu rwego rwo kuzamura urwego rw’Akagari binyuze mu kuhagira ahantu hasobanutse. Ntabwo twifuza kumva Gitifu wakinze ibiro agatakaza umwanya yakabaye akoresha mu kwakira abaturage, ngo yagiye gutira igikoresho ibunaka kuko atagifite. Tumaze iminsi twumvikanye n’Uturere ko ibyo bikoresho harebwa uburyo byakongerwa, ba Gitifu bakorere ahantu hasa neza”.
Yunzemo ati: “Moto ntabwo ari izo kujyana mu bikorwa by’ubucuruzi, ngo bazihindure izo kwirirwa zitwaweho abantu cyangwa imizigo bibinjiriza amafaranga. Icyo zigenewe ni ugukora ibiri mu nyungu mbere na mbere zicyemura ibibazo byugarije umuturage, iz’igihugu n’iz’umuryango muri rusange. Niyo mpamvu rero tubatumye ngo bagende bazikoreshe icyo baziherewe, bongereho no kuzibungabunga”.
Ni moto zibarirwa mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni ebyiri na Miliyoni eshatu buri imwe; abazihawe bakazagenda bazishyura gahoro gahoro.
Ni gahunda iteganyijwe mu Tugari twose tugize Intara y’Amajyaruguru, aho zizagenda zitangwa mu byiciro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ubwo yayoboraga umuhango wo kuzibashyikiriza ku mugaragaro kuwa kabiri, yabibukije ko izi moto atari izo gushora muri za bisinesi, ahubwo ko zigenewe kubafasha kuzuza inshingano zabo, kugira ngo bashyire umuturage ku isonga.