Imiryango 442 ibarizwa mu Mirenge igize Akarere ka Burera, yari imaze igihe ibana mu buryo butemewe, yasezeranye imbere y’amategeko, ihita iniyemeza kuba imbarutso yo kurandura amakimbirane no kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Hari mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, ku rwego rw’Akarere ka Burera, wizihirijwe mu Murenge wa Cyanika ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023.
Bamwe mu baturage, bagaragaza ko gutsimbarara ku myumvire yo kudaha agaciro umumaro wo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, biri mu bituma hari imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.
Ruzigamanzi agira ati “Hari abanga gusezerana bitwaza ko ijambo abagore bahawe, bashobora kuryishingikiriza bakambura abagabo uburenganzira ku mitungo cyangwa ibindi byemezo bifitiye umuryango akamaro. Hari n’ababa bamaranye igihe babana, ariko bahora mu makimbirane, umwe asuzugura undi cyangwa amufata nabi, bikaba intadaro yo kwanga gusezerana umwe yanga kwizirika kuri mugenzi we. Hari n’abagerekaho gushaka abandi bitewe no kunaniranwa”.
Ati “Icyo twakwishimira ariko ni uko iyo myumvire mibi irimo kugenda icika, inyigisho ku mibanire myiza mu muryango, zikarushaho gucengera abaturage, ari na zo baheraho bitabira gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Buri wese afatanye agatoki ku kandi na mugenzi we, bafite akanyamuneza bakesha kuba basezeranye imbere y’amategeko, aba bagabo n’abagore barimo abari bamaranye igihe kirekire, n’abari bamaze igihe gito babana.
Abo bagabo bari barimbye mu myambaro ya kositimu, mu gihe abagore bo bari bakenyeye imishanana harimo n’abarimbye mu makanzu abereye ibirori, bamwe banafite indabo mu ntoki.
Igihe bari bamaze babana batarasezeranye, ngo hari ibyiza byinshi birimo n’ibi bari barahombye, ariko ikibihiga kikaba ari uburenganzira ku micungire y’imitungo mu buryo busesuye batari bakagize kubera ko batari barasezeranye.
Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango.
Yagize ati “Kugeza ubu muri aka Karere habarurwa imiryango 6,651 ibana itarasezeranye. Dushyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kuyegera urugo ku rundi, dufatanyije n’amadini n’amatorere hamwe n’izindi nzego, tukayereka ingero zifatika zabafasha guhindura imyumvire bakitabira gusezerana, dore ko bitanasaba ubundi bushobozi buhambaye”.
Ati “Ibyo bizadufasha kugera ku ntego twihaye, yo kongera umubare w’imiryango ibanye binyuze mu nzira zubahirije amategeko, bityo tubashe no gukumira ibibazo bikigaragara birimo n’amakimbirane n’ibindi, ahanini usanga bitizwa umurindi no kuba abayigize, baba babana batarasezeranye”.
Umunsi mpuzamahanga w’Abagore wizihijwe ku nshuro ya 42. Mu myaka isaga 28 ishize himakajwe Politiki zirimo n’iziteza imbere abagore, abo mu Karere ka Burera bakomeje kwishimira urugendo rugikomeza mu kubakirwa ubushobozi n’urubuga bahabwa mu kugaragaza uruhare rwabo mu bibakorerwa.
Muri ibyo birori, bamwe mu bagore batishoboye borojwe amatungo agizwe n’Inka ndetse n’intama, abandi baremerwa ibiribwa ndetse imiryango yigishwa gutegurira no kugaburira abana indyo yuzuye, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.