Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Burera: Umugabo afunze akekwaho gusambanya intama
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Burera: Umugabo afunze akekwaho gusambanya intama

igire
igire Yanditswe January 27, 2024
Share
SHARE

Abaturage bafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Mudugudu wa Cyogo, Akagari ka Kilibata, Umurenge wa Rugengabari mu Karere ka Burera, bamushyikiriza Polisi, aho bamukekaho gusambanya intama y’umuturanyi we akanayica.

Umuturanyi we witwa Turaguhorana Innocent avuga ko uwo mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki 26 Mutarama 2024, nyuma yo gukekwaho gusambanya intama y’umuturanyi, dore ko ngo iyo ngeso asanzwe ayizwiho, ndetse akaba yaranabifungiwe muri Gereza ya Ruhengeri.

Ati “Uriya mugabo yafashwe ari gusambanya intama, twanasanze ibisebe ku kibuno cyayo, yari mu kiraro cyayo mu ijoro intama zitangira guhebeba yikanze nyirurugo ariruka, nibwo bagiye kumurarira iwe mu rugo afatwa mu gitondo, ni umugabo uzwiho izo ngeso kuko turaturanye ndamuzi, yigeze n’ubundi gufatirwa icyo cyaha arafungwa”.

Mu kumenya neza amakuru kuri icyo kibazo, Kigali Today yabajije Itangishaka Emmanuel umuhungu wa nyiri iyo ntama, avuga ko ubwo nyina yumvaga intama zisakuza saa sita z’ijoro yasohotse asanga uwo mugabo mu kiraro, ariruka biba ngombwa ko bamushakisha bamufashe bamushyikiriza Polisi.

Ati “Mu ma saa sita z’ijoro, nibwo umukecuru wanjye yumvise intama zihebeba cyane, arahaguruka ageze hanze uwo mugabo wari mu kiraro arasimbuka ariruka umukecuru aratabaza, nibwo abaturage n’irondo batabaye basanga intama yamaze gupfa”.

Arongera ati “Umukecuru yamaze kumenya uwo mugabo atubwira n’imyambaro yari yambaye, nibwo twagiye mu rugo iwe turahagota, butangiye gucya saa kumu n’imwe na 20, tubona aje mu rugo turamufata tumushyikiriza Polisi ikorera mu murenge wa Rugendabari”.

Uwo musore avuga ko inzego zibanze zagiriye inama umubyeyi we yo kujya gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo yan Kirambo, aho yagezeyo bamusaba kuzasubirayo kuwa mbere.

Itangishaka avuga ko bitari incuro ya mbere uwo mugabo afashwe asambanya intama, ati “Muri 2017 nabwo yatwiciye intama tumwirukaho ata imyenda, tusanga ari iye turayifata tuyiha ubuyobozi, urumva ko atari kuducika ku ncuro ya kabiri, muri 2022 nabwo yavuye muri gereza nyuma yo gushinjwa gusambanya intama, kandi uko abigenza iyo amaze kuzisambanya arazica”.

Ntakarakorwa Appolinaire Karake Umukuru w’Umudugudu wa Cyoko, nawe avuga ko uwo mugabo asanganwe ingeso zo gusambanya intama, ari nayo mpamvu bagiye kumutegera iwe ngo bamufate, nyuma y’uko bamuketseho gusmbanya intama y’umuturanyi yarangiza akayica nk’uko asanzwe abigenza.

Ati “Twasanze intama yapfuye, nyiri utungo yatubwiye ko uwo mugabo akimara kuyivaho yahise ipfa, kubera ko ubwo yirukaga ba nyiri itungo bari bamumenye, niyo mpamvu twagiye kumutegera iwe aje mu gitondo turamufata”.

Arongera ati “Azwiho kwiba intama akanazisambanya, ubu bwari ku ncuro ya gatatu, n’umwaka ushize yarafunguwe aho yari afungiye muri gereza ya Ruhengeri ashinjwa gusambanya intama, izo ngeso yakomeje kuzikora urumva rero iminsi 40 y’igisambo yageze arafatwa, byadusabye imbaraga nyinshi ngo tumufate, kuko akigera mu rugo mu gitondo yabanje kuturwanya”.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire January 27, 2024 January 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?