Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Burkina Faso: Abasirikare b’u Burusiya basubiye iwabo mu rugamba rwo kurwanya Ukraine
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Burkina Faso: Abasirikare b’u Burusiya basubiye iwabo mu rugamba rwo kurwanya Ukraine

igire
igire Yanditswe August 31, 2024
Share
SHARE

Bamwe mu basirikare b’u Burusiya ba Brigade Bear bari bamaze igihe gito bakorera muri Burkina Faso nk’Abacanshuro, basubiye iwabo mu Burusiya kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu kurwanya ingabo za Ukraine zimaze ibyumweru bicyeya zigabye igitero gikomeye ku butaka bw’u Burusiya.

Abasirikare b'u Burusiya bari muri Burkina Faso basubiye iwabo mu rugamba rwo kurwanya Ukraine

Abasirikare b’u Burusiya bari muri Burkina Faso basubiye iwabo mu rugamba rwo kurwanya Ukraine

Izi ngabo z’uburusiya zisubiye gutanga umusada iwabo nyuma y’uko agace ka Koursk kigaruriwe n’Ingabo za Ukraine, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Viktor Yermolaev, Komanda wa Brigade Bear, yabwiye ikinyamakuru Le Monde, ko bamwe mu basirikare yari ayoboye batashye bagiye kurwana mu Burusiya.

Yagize ati, “Twabonye Abanya-Ukraine barahisemo intambara. Ubwo icyabaye cyarabaye, intambara ni umwuga wacu, nta kindi cyubahiro k’umusirikare uretse kurinda Igihugu cye cy’u Burusiya”.

Ingabo z’u Burusiya zatunguwe n’igitero cy’ingabo za Ukraine mu gace ka Koursk, ku itariki 6 Kanama 2024.

Bamwe mu basirikare b'Abarusiya basubiye iwabo kurwanya ingabo za Ukraine zamaze gufata agace kamwe mu Burusiya

Bamwe mu basirikare b’Abarusiya basubiye iwabo kurwanya ingabo za Ukraine zamaze gufata agace kamwe mu Burusiya

AFP yatangaje ko abasirikare b’u Burusiya 100 muri 300 bari muri Burkina Faso ari basubiye iwabo nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’iyo Brigade Bear, inshingano yabo muri Burkina Faso ikaba yari ugutanga umusanzu mu kugarura umutekano muri icyo gihugu no kurinda Perezida wacyo Capt. Ibrahim Traoré.

Viktor Yermolaev yagize ati, “Birumvikana hari abasigaye muri Burkina Faso, ibirindiro byacu biracyahari n’ibikoresho byacu ndetse n’imbunda n’amasasu twazanye ntabwo byose twabisubiza mu Burusiya”.

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire August 31, 2024 August 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?