Burkina Faso yashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina

igire

Iyi nkuru dukesha  Africanews n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press) ivugako ku itali ya 1 z’ukwezi kwa 9 uyu mwaka   mu masaha y’ijoro, televiziyo y’igihugu yatangaje ko inteko ishinga amategeko ya Burkina Faso yemeje itegeko ribuzanya ubutinganyi, ababikora bagahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itanu.

Itegeko rishya ry’umuryango ryemejwe n’inteko ishinga amategeko ku wa mbere w’icyumweru gishize, mu matora y’ubwumvikane bw’abadepite, rishyira iri tegeko mu bikorwa nyuma y’umwaka urenga ryemejwe na guverinoma y’ igisirikare ya  Ibrahim Traore.

Burkina Faso yinjiye ku rutonde rw’ibihugu birenga kimwe cya kabiri cy’ibihugu 54 bya Afurika bifite amategeko abuza ubutinganyi, ibihano bikaba biri hagati y’igifungo cy’imyaka myinshi n’igihano cy’urupfu.

Aya amategeko nubwo yanenzwe mu mahanga, akunzwe cyane mu bihugu aho abaturage n’abategetsi banenze abaryamana bahuje ibitsina nk’imyitwarire yaturutse mu mahanga

Umuturanyi wa Burkina Faso akaba n’umufatanyabikorwa wa hafi igihugu cya  Mali – nayo iyobowe n’igisirikare  yemeje itegeko nk’iryo mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2024.

Hari kandi n’abantu benshi barwanya uburenganzira bwababana bahuje ibitsina  muri Uganda na Ghana, ibihugu byombi byongereye amategeko arwanya abaryamana bahuje ibitsina mu myaka ishize.

Muri Uganda, icyo bita “ubushurashuzi bukabije” bushobora guhanishwa igihano cy’urupfu, mu gihe kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo muhuje igitsina bishobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Itegeko rishya rya Burkina Faso rigiye guhita ritangira gukurikizwa mu gihe abantu bahuje ibitsina bashobora gufungwa cyangwa bagacibwa amande, nkuko Minisitiri w’Ubutabera Edasso Rodrigue Bayala yabivuze mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu. Yavuze ko ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina ari “imyifatire idasanzwe. ”

Abategetsi bavuze ko iryo tegeko rishya ari uburyo bwo guha agaciro “ishyingiranwa n’umuryango” muri Burkina Faso.

Umwanditsi: BIGENIMANA Didier

 

 

 

Share This Article