Ikigo cy’Igihugu gishnzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara y’amashamba iterwa na virusi, kuko rusanzweho ariko rukaba rutari ruri ku rutonde rw’inkingo zihabwa abana mu Rwanda.
Bitangajwe mu gihe kuva muri Gashyantare 2023, abana mu bigo by’amashuri bibasiwe n’iyi ndwara na n’ubu ikaba ikomeje, bigatuma henshi basiba amashuri dore ko umwana wagaragaje ibimenyetso byayo, aba asabwa kuguma iwabo nibura iminsi itanu kugira ngo atanduza abandi.
Mu bigo by’amashuri byo mu Mujyi wa Muhanga ahagaragara ubu burwayi, ababyeyi bakomeje kwibaza niba nta muti cyangwa urukingo rwayo kuko yandura vuba hagati y’abana, ariko ugasanga abaganga bavuga ko nta muti ubu burwayi bugira, usibye gutanga imiti igabanya uburibwe, no kugabanya umuriro ku mwana wayarwaye.
Abayeyi kandi bibaza niba nta rukingo iyi ndarwa ifite, kuko ntaho bigaragara ku ifishi y’ikingira isanzwe y’abana, cyangwa inkingo zihariye zishobora gutangwa hakurikijwe ibibazo byagaragaye nk’ibyorezo n’izindi ndwara.
Umwe muri bo agira ati “Turibaza niba nta rukingo rwakingira iyi ndwara kuko bigaragara ko izahaza umwana kandi ikandura vuba cyane. Ubwo rero urumva ko duhangayitse ku buzi bw’aba bana, kuko babashyira mu kato ngo batanduzanya no kuba nta muti batubwira uhari wo kuyivura”.
Hari n’abandi babyeyi bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga, ko amashamba yibasiye abana babo mu bigo by’amashuri kugeza n’aho bimwe bifunga imiryango, mu gihe abana benshi bari barimo kwanduzanya hagati yabo nk’icyorezo.
Mu gusubiza ibibazo by’abibaza ku miterere y’amashamba n’uko yavurwa, RBC itangaza ko hagiye gutangira gutangwa urukingo rwayo, rukazajya rukomatanywa n’inkingo zisanzwe zihabwa abana z’iseru na Rubeole.
Mu bisobanuro biri ku rubuga rwa Twitter rwa RBC, kuva muri Gashyantare 2023 ubwo amashamba yatangiraga kwibasira abana, hasubizwa ibibazo byibazwaga n’ababyeyi batabarizaga abana babo, handitseho ngo “Hariho gahunda yo gushyira urukingo rw’amashamba ku rutonde rw’izisanzwe zihabwa abana mu Rwanda. Urwo rukingo rukazakomatanywa n’inkingo z’iseru ndetse na Rubeole zisanzwe kuri gahunda y’Igihugu y’ikingira”.
Ibisobanuro bikomeza bigira biti “Amashamba agira urukingo ariko ntiruri ku rutonde rw’izihabwa abana muri gahunda y’Igihugu y’ikingira. Icyakora hariho gahunda yo gukurikirana abagaragaje ibimenyetso bakitabwaho bahabwa ubuvuzi bukwiriye”.
RBC isobanuro ko amashamba ari indwara iterwa na virusi, ikibasira imvubura z’amatembabuzi yo mu kanwa ziherereye mu nsina z’amatwi, ndetse no mu gice cy’imbere cy’ijosi hafi y’umuhogo. Igaragara cyane mu bana bari hagati y’imyaka 5-9, ariko n’abantu bakuru bashobora kuyandura.
Isobanura kandi ko bimwe mu bimenyetso byayo ku mwana harimo nko kugira umuriro, gutakaza ubushake bwo kurya, kugira ububabare mu gihe umuntu ahekenya ndetse no kubyimba ibice biherereyemo izo mvubura zavuzwe haruguru.
RBC itangaza ko indwara y’amashamba yandura, kuyirinda bikaba bisaba ko uwagaragaje ibimenyetso byayo yirinda kwegera abandi nibura mu gihe cy’iminsi 5, uhereye ku munsi wa mbere yagaragajeho ibimenyetso.
Isaba ababyeyi kwitwararika igihe babonye ibyo bimenyetso ku mwana, bakihutira kumujyana kwa muganga ngo bamufashe kuvurwa, mu gihe gahunda yo gukingira abana itaratangira.