Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Col.Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Abakomando muri FDLR yishwe aturikanywe n’igisasu yatezwe mu buriri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Col.Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Abakomando muri FDLR yishwe aturikanywe n’igisasu yatezwe mu buriri

igire
igire Yanditswe December 3, 2023
Share
SHARE
Gen.Omega  na Lt.Col Giyome  barashyirwa mu majwi ko aribo baba bari inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Ruvugayimikore Protogene (Ruhinda) wari Komanda wa CRAP umutwe ushinzwe ibikorwa bya gisilikare bidasanzwe muri FDLR.Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Shove ivuga ko ejo ku gicamunsi ariho abari hafi y’ibirindiro bikuru bya Col.Ruhinda bumvise urusaku ruremereye rw’igisasu .Ubwo isoko yacu yageragezaga kumenya ibibaye, abasilikare ba FDLR CRAP baje kunyuza umuntu w’inkomere waviriranaga amaraso menshi mu gace k’Umwembe wa Muja muri  Gurupoma ya Bukumu,Tiritwari ya Nyiragongo  aho uwo muntu yahise ajyanywa mu bitaro bya CBK iGoma.

Uwo muntu byaje kumenyekana ko ari Col.Ruvugayimikore (Ruhinda) waturikanywe n’igisasu cyari cyatezwe mu buriri aryamamo ,umwe mu baganga bakorera mu bitaro bya CBK iGoma yahamirije Rwandatribune  urupfu rwa Col.Ruhinda. Uyu Muganga utakunze ko amazina ye atangazwa avuga ko yazanywe ari intere mu bitaro bya CBK Goma,akaba yaje gushyiramo umwuka mu masaha ya saa yine z’ijoro .

Aya makuru kandi akaba yahamijwe n’umwe mu muryango we uri I Goma waganiriye na Rwandatribune. Umwe mu bakurikirana ibya politiki  bavuga urupfu rwa Col.Ruhinda rubaye arirwo rwaba ari incamugongo ku mutwe wa FDLR cyane ko ariwe murwanyi ukomeye uyu mutwe wa FDLR wagenderagaho.

Abasesenguzi kandi bavuga ko hari hasize iminsi myinshi hari umwuka mubi hagati ya Gen.Omega na Col.Ruhinda,aho Gen.Omega yashinjaga Col.Ruhinda kuba ahora ategura ibikorwa byo kumuhirika .

Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDLR ruvuga ku rupfu rwa Col.Ruhinda duhamagara umuvugizi wa FOCA Col.Sacramento ntiyitaba, twahamagaye Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR nawe ntiyitaba kugera ubwo twandikaga iyi nkuru.

 

 

You Might Also Like

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

igire December 3, 2023 December 3, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?