Abahinzi bahinga umuceri bi bumbiye muri Koperative COOPRIKI-CYUNUZI baravugako ubuhinzi bwabo bwagiye bubafasha guterimbere mu mibereho bu baka amazu meza, bagura amatungo yo korora ,bishyura ubwishungane mu kwivuza ku igihe ,gusa banavugako igiciro cy’umuceri nu bwo cyazamutseho ariko na nubu ugihenze kuko igiciro ku isoko umuceri urahenze nyamara na nu bu igiciro ku ribo nka bahinzi kiracyari hasi . aho bavugako umuhinzi ahabwa 482frw ku kilo cy’umuceri mugufi na ho umuceri umuremure bagahabwa 380frw ku kilo. Nyamara kwi soko iklo cy’umuceri bakakigura 1400frw ku kilo.
Abahinga uyu muceri bavugako ibiciro byi fumbire bikomeza kuzamuka cyane aho bavugako mbere bayifatiraga ku mafaranga arengaho 45fr ariko ubu ikaba yarikubye kabiri kuyo bayibaheraga.
Mujawamariya Geraridine ni umuhinzi w’umuceri atuye mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Gatore mu kagali ka Cyunuzi avugako Koperative COOPRIKI-CYUNUZI iri muzabafashije kuko ubu umubyeyi ashobora guhabwa amafaranga akishyurira umwana ishuri ubundi akazayakatwa mugihe umuceri weze , ni bindi bijyanye ni terambere babigeraho babikesha ubuhinzi bw’umuceri bahinga.
Akomeza agaragaza ko ibibazo bahuranabyo nka bahinzi bi bumbiye muri Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ari uko igiciro cy’ifumbire gikomeje kuzamuka aho bifuzako bafashwa kikamanuka . bakaba banifuzako bashakirwa ibikoresho byanjya bibafasha gusarura mu buryo bugezweho mujyanye ni gihe kuko amafaranga bashoramo agenda ku bahinzi aba arimenshi ntibabone inyungu bari biteze ,dore ko basaba Minisiteri y’ubuhinzi kubafasha mu kubakorera ubuhinzi mu kugabanya igiciro cyi fumbire gikomeje gutumbagira ku bahinzi.
Uwitwa Niyonsaba Viyane atuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Murama mu kagari ka Rurenge we avugako batangiye guhinga umuceri mbere bikiri mu kajagari nyamara nyuma yo kwi bumbira muri Koperative COOPRIKI-CYUNUZI bakomeje kunguka babikesha ubuhinzi bwu Muceri . gusa yagarutse ku kibazo bakomeje guhura nacyo kizamuka ry’ibiciro byi fumbire yikubye kabiri aho basabako hagira igikorwa ibiciro bikagabanuka.
Umukozi ushizwe ubunzinzi muri Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ni Umurisa Alphonse aganira na IGIRE.RW . yavuzeko abahinzi bakomeje Guhinga kijyambere banafashwa mu buryo bwo kubagira inama mu kwirinda ibyonyi no guhingira ku gihe , gukoresha neza ifumbire baba batera ,babagara no mu bindi bihe . ya garagaje ko abahinzi bakomeje gufashwa mu kubona imiti irwanya udukoko ,ndetse n’amafumbire agezweho asukika afasha umuceri kugira uburemere bikungura umuhinzi .
Ya komeje avugako bari guora uko bashoboye ngo abahinzi babone ubwanikiro buhagije kuko bakunda guhura ni kibazo cyu bwanikiro bukiri buke kandi abahinzi ari benshi babukenera mugihe umuceri weze
Ku kibazo cyi zamuka ry’ifumbire nawe yemezako harimo na nkunganire ubu ifumbire ku muhinzi yazamutse gusa hakomeje gukorwa ubuvugizi nka Koperative COOPRIKI-CYUNUZI mu gihe habaho impinduka ibiciro bikamanuka bya korohera abahinzi bu muceri nti bahendwe ni fumbire .
Iyi Koperative COOPRIKI-CYUNUZI ikaba ikorera mu turere twa kirehe na Ngoma ikaba ifite icyicaro mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe.
Umwanditsi :Theogene Nzabandora