Denis Mukwege: Menya uyu muganga wize mu Burundi na France akamamara ku isi ubu ushaka gutegeka DR Congo
Dr Denis Mukwege azwiho kudaceceka imbere y’ibibazo bya politike mu gihugu cye, ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, no kuvuga ku nkomoko yabyo, ariko icyo azwiho cyane ni ukuvura abagore cyane cyane bafashwe ku ngufu bakanangizwa imyanya ndagagitsina muri ibi bibazo by’umutekano mucye iwabo.
Ibyo byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, ariko kandi ni umwe mu bantu bafite ibihembo byinshi yahawe ahantu henshi, ndetse n’impamyabumenyi z’icyubahiro yahawe na kaminuza zirenga 15 z’ahatandukanye ku isi.
Uyu munsi urugendo rwe rwafashe irindi korosi, arashaka gutegeka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bisobanuye ko noneho mu buryo bweruye uyu muganga w’inzobere mu ndwara z’imyanya ndagatsina y’abagore yinjiye muri politike.
Mu minsi ishize abaturage bakusanyije miliyoni zigera ku 160 z’amafaranga ya Congo nk’inkunga yabo kugira ngo bamwishyurire ‘caution’ isabwa umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu cyumweru gishize ari muri Amerika aho yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro na Kaminuza ya Morehouse y’i Atlanta, yatangaje ko mu gihugu cye hari umwuka mubi mbere y’amatora.
Amatora ya perezida wa DR Congo ateganyijwe tariki 20 Ukuboza(12) uyu mwaka aho Perezida Felix Tshisekedi uriho yatangajwe nk’umukandida w’ishyaka rye, abandi bakandida nabo bakaba bamaze iminsi batangaza ko bazahatanira uyu mwanya.
Ari i Atlanta, Dr Mukwege yagize ati: “Ibintu byifashe nabi mbere y’amatora kuko abantu batizeye ubwigenge bwa komisiyo y’amatora, n’urukiko rurengera itegekonshinga. Hari kandi kubangamira demokarasi no kugerageza kubuza abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwiyamamariza umwanya wa perezida.”