Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, uherutse kwandikira Umushumba w’iyo Diyosezi Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa isezera mu butumwa bwe bw’umurimo w’Ubupadiri, agiye kurongora.
Iyo baruwa y’uwo mupadiri yo ku tariki 06 Ukuboza 2022, yari ikubiyemo amwe mu magambo anenga Kiliziya Gatolika, ayishinja ubwibone n’uburyarya yabonye nyuma y’aho asubije ubwenge ku gihe nk’uko abivuga, ngo ubwo yari ageze i Burayi.
Uwo Mupadiri, yari amaze imyaka itanu muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga.
Nyuma y’amezi abiri asezeye mu bupadiri, Niwemushumba Phocas yamaze gushyira ku mugaragaro ubutumire bw’ubukwe buzaba ku itariki 04 Werurwe 2023, aho agiye gushakana na Uwitije Olive.
Kigali Today yashatse kuvugana na Padiri Niwemushumba yifashishije nimero ziri ku butumire bwe, yitabwa n’umwe mubamufasha mu gutegura ubukwe, aho yavuze ko Padiri Niwemushumba atari kuboneka ko afite akazi kamuhugije, gusa ngo yiteguye kuvugana n’itangazamakuru nyuma y’ubukwe.
Uwo Mupadiri wa Kiliziya Gatolika, mu butumire bwe yagaragaje ko mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabera mu itorero rya ADEPR Masizi.