Mu gikorwa cyo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025 cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri 2024 ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yagaragaje ko hakenewe ingamba mu kugabanya umubare w’urubyiruko rukora ibyaha kuko ibyaha cyo gukubita no gukomeretsa byihariye 57% by’imanza zaciwe mu mwaka 2023-2024.
Ati “Ibyo byaha ni ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ibyo byaha byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.”
Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yagaragaje ko hakenewe ingamba mu kugabanya umubare w’urubyiruko rukora ibyaha.
Ati”Turebye ikigero cy’abakurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, abagera kuri 46,7% bari hagati y’imyaka 18 na 30, bivuga ko abantu bagera kuri 78% by’abakurikiranwa bose bari munsi y’imyaka 40.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize. Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.
Ati “Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, twashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka turangije.’’
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yagaragaje ko mu gukangurira ababuranyi gukemura impaka mu bwumvikane, abanditsi bumvikanishije ababuranyi mu manza 1.445 zivuye kuri 854 mu 2019/2020, ni inyongera ya 69%.
Ati “Abacamanza na bo bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu 2019/2020. Ku byerekeye ubwumvikane bugamije kwemera icyaha hagati y’abaregwa n’Ubushinjacyaha, bwakozwe mu manza 9.851.’’
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 hazashyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera Abanyarwanda bifuza.
Ati “Ibi ntishobora kugerwaho hatabaye ubufatanye busesuye cyane cyane hagati y’inzego ziri mu runana rw’ubutabera.’’
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, hashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56.379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44.799 muri uyu mwaka urangiye.
Ati “Umubare w’imanza zaciwe wazamutse ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize. Imanza 109.691 zaciwe mu 2023/2024, zivuye kuri 76.346 mu 2019/2020.