Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Dr Bazivamo avuga ko iterambere ry’u Rwanda ryashingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Dr Bazivamo avuga ko iterambere ry’u Rwanda ryashingiye ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose

igire
igire Yanditswe April 1, 2023
Share
SHARE

 

Kuri uyu wa Gatandatu, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi habereye inama mpuzamahanga yateguwe n’uyu muryango, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 35 umaze.

Ni inama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ariko ikaba yaranatumiwemo abayobozi b’imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda n’abandi banyapolitiki, abayobozi b’imitwe ya politiki yo mu mahanga ifitanye umubano na FPR Inkotanyi n’inzobere zitandukanye zitanga ibiganiro.

Ni inama kandi yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Vice Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Dr. Christophe Bazivamo yashimiye abitabiriye iyi nama by’umwihariko abaturutse mu mahanga baje kwifatanya n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 35.

Yavuze ko muri iyi myaka byinshi byagezweho ku bufatanye bw’Abanyarwanda bose n’imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi.

Gusa avuga ko nubwo bimeze bityo urugendo rw’iterambere ruromeje.

Yagaragaje ko iyi nama ari urubuga rwiza rwo gusubiza amaso inyuma hakarebwa ibyagezweho n’ingamba zikwiye zafasha kugera ku birenzeho mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Hakenewe ibikorwa bifatika kugira ngo duteze imbere imibereho y’abaturage mu Gihugu cyacu ndetse no ku mugabane wa Afurika wose, inama y’uyu munsi iratuganisha muri uwo murongo.”

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe kandi inama nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi izaberamo ibindi biganiro ndetse n’amatora y’ubuyobozi bushya bw’uyu muryango.

Amb. Ami Ramadhan Mpungwe, uyobora ibijyanye n’amabuye y’agaciro n’ingufu muri Tanzania uri muri iyi nama, we yagize ati ‘’Kuva mu ntangiriro, byaragaragaye ko RPF ifite politiki nziza ibereye u Rwanda haba mu miyoborere, mu burezi, ubuzima, ibidukikije. RPF kandi yanashoboye guhangana n’ibindi bibazo bituruka hirya no hino ku isi.’

 

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire April 3, 2023 April 1, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Abana 37% bari mu byago byo kugira amaraso make
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?