Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: DR Congo: Tshisekedi yatanze kandidatire yo kwiyamamariza manda ya kabiri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Amakuru

DR Congo: Tshisekedi yatanze kandidatire yo kwiyamamariza manda ya kabiri

igire
igire Yanditswe October 8, 2023
Share
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiyandikishije ku mugaragaro nk’umukandida mu matora ya perezida y’uyu mwaka.

Tshisekedi yagejeje ku kanama k’amatora k’igihugu ibisabwa kugira ngo ashobore kwiyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Itegekonshinga rya DR Congo riteganya ko Perezida ashobora gutegeka gusa kuri manda ebyiri zikurikirana z’imyaka itanu kuri buri manda.

Tshisekedi, w’imyaka 60, yatowe bwa mbere mu 2018, mu matora yanenzwe henshi ko yabayemo uburiganya.

Yatanze kandidatire ye ku wa gatandatu, nyuma y’iminsi ishyaka arimo rya Union Sacrée rimugennye nk’umukandida waryo mu matora ateganyijwe kuba mu kwezi kw’Ukuboza (12) uyu mwaka.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri DR Congo, yasubiyemo amagambo ya Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kinshasa amaze gutanga kandidatire, avuga ko mu gihe yaba atowe yakomeza urugamba rwo gutuma igihugu cye kigira ubwigenge mu bukungu.

Radio Okapi yasubiyemo amagambo ya Tshisekedi agira ati: “Urugamba rwanjye rurakomeje kandi mpamagariye abaturage kumperekeza nkarutsinda. Urugamba rwanjye ni urwo gutuma tugira ubwigenge mu bukungu. Uyu munsi nshobora kuvuga ko turi mu nzira nziza.”

Tshisekedi ubu ahatanye n’abandi bakandida 15, barimo abakomeye, nk’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo, Martin Fayulu na muganga Denis Mukwege, mu 2018 watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.

Abashaka kwiyamamaza mu matora ya perezida bafite igihe ntarengwa cyo kugeza kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Ukwakira (10) ngo babe bamaze kugeza kandidatire zabo ku kanama k’amatora.

Imyaka itanu ishize y’ubutegetsi bwa Tshisekedi yashegeshwe n’umutekano mucye wakomeje kurangwa muri icyo gihugu, ibibazo by’ubukungu, n’ingorane zo mu rwego rw’ubuvuzi, nk’icyorezo cya Covid-19 n’ibiza bya Ebola.

You Might Also Like

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

KIBUNGO:Hari abaganga bakoraga mu bitaro bya Kibungo banenzwe kwijandika muri Jenoside

XMLRPC Test Post

igire October 8, 2023 October 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?