Rusizi:abanyeshuri barashimira itangaza makuru rya bakoreye ubuvugizi

igire

I Rusizi : nyuma Yuko abanyeshuri bakoreraga ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri makuru byo 6 mu kigo cya TVT Matare  bagaruwe mu kigo ubwo birukanwaga n’umuyobozi w’umurenge wa Nkungu ari naho icyo kigo gihereremo .

Aba banyeshuri ngo barashima byimazeyo itangaza makuru n’a police ndetse n’ubufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi umuhate n’ubwitange bagize kugirango bagarugwe mu kigo.

Bagize Bate “ twebwe muri rya joro ryo kuwa 26/7/2023 , ubwo amarira  n’agahinda kuri twe twibaza aho turara turi hanze y’ikigo mu giturage  abandi mu mayira  ariko itangaza makuru riraturengera ridukorera ubuvugize  tugaruka mu kigo , inzara twari dufite nayo irashira “

Bakomeje bavugako ubu Bari kurya ba kanacumbikirwa neza ngo gusa ariko nubundi bakaba bafite impungenge ko bazatsindwa ikizamine k’imibare kuberako batigeze biga iryo somo mu myaka yose 3 , ubwo ni uguhera mu mwaka 4 kugeza mu mwa wanyuma 6 .

Bavuzeko  bagiye  babona umwalimu akaza ku munsi wa mbere ukurikiye nta garuke bikarangira bityo isomo ry’imibare nti ryigwe .

Tukimara kumva ayo makuru Umunyamakuru wa IGIRE.RW  yavuganye  n’ubuyobozi bwa karere ka Rusizi bavugako  icyo kibazo kizwi gusa ko aho batize neza iryo somo ry’imibare ari uguhera mu gihembwe cya 2 cy’umwaka 6 usoza uy’umwaka 2023

Bwagize  buti “ aho abenyeshuri  batize isomo ry’imibare ni uguhera mu gihembwe cya kabire mu mwaka wa 6 kuberako umwalimu waryigishaga  wasangaga baramwohereje ahandi bityo iryo somo nti tiryigishwe nkuko bikwiriye ‘’

 

Umwanditsi:Isaie Nshimiyimana

IGIRE.RW

Share This Article