Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Joseph Mayanja wamamaye nka Dr Jose Chameleone, yageze mu Rwanda aho aje gutaramira abakunzi b’umuziki we n’Abanyarwanda muri rusange.
Ni mu gitaramo cyiswe ‘Jose Chameleone Live in Kigali’ kizabera muri Kigali Universe, ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2025.
Dr Jose Chameleone yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu gihe habura amasaha make ngo ataramire abakunzi be.