Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Itangazo ryanyuze kuri Twitter y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Nshingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80, none ku wa 6 Mutarama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Dr François Xavier Kalinda Senateri muri Sena y’u Rwanda”.
Senateri Dr Kalinda, agiye muri uwo mwanya nyuma yo kwegura k’uwari Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ku ya 8 Ukuboza 2022, wavuze ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi.
Uyu Musenateri kandi yari mu Banyarwanda icyenda baheruka gusoza manda yabo nk’Abadepite, bari bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Dr François Xavier Kalinda, yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo.