Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: DRC: Intambara Irakaze Mu Nkengero Za Sake
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu mahanga

DRC: Intambara Irakaze Mu Nkengero Za Sake

igire
igire Yanditswe February 23, 2023
Share
SHARE

Imirwano ikomeje guca ibintu hagati ya FARDC na M23. Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba imirwano yari ikomeje guca  ibintu, M23 ishaka gufata agace ka Sake n’aho ingabo za DRC zishaka kuyikoma imbere.

Aho ruhinanye ni ahitwa Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi.

Abanyamakuru bakorera mu gace iri kuberamo bavuga ko amasasu aremeye yatumye abaturage bahunga berekeza i Goma mu Murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Mu bahunga biganjemo abana kandi barahunga bagenda n’amaguru.

FARDC ikomeje kurasa mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 kugira ngo ikumire ko inyeshyamba zifata agace ka Sake.

Ahandi ibintu bimeze nabi ni ahitwa kuri Antene no mu rusisiro rwa Nenero.

Imbuga zikoreshwa n’abari ku ruhande rw’inyeshyamba za M23 nazo zemeza iyi mirwano zikavuga ko yatangiye mu gitondo ku isaha ya saa kumi n’imwe.

Ngo ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abazifasha (FDRL-MAÏMAÏ-NYATURA-ACPLS-PARRECO-NDCRENOVE) n’abacanshuro bagabye igitero ahitwa Luhonga hafi ya Nenero no mu duce twa Mushaki, Ruvunda n’ahitwa Kingi.

M23 ivuga ko yafashe agace k’ubukerarugendo ka Mushaki na Karuba muri Teritwari ya Masisi.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko ingabo za DRC ari zo zigenzura aka gace.

Imisozi ya Mushaki na Nenero ni ahantu h’ingenzi ku rugamba. Hafite ubutumburuke burebure k’uburyo hirengeye Sake.

Aha hantu niho habaye itsimbaniro hagati ya M2 n’ingabo za DRC.

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 23, 2023 February 23, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UN ivuga ko urubyaro rukomeje kugabanuka ku Isi mu buryo budasanzwe
ubuzima

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?