Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yatangaje ko yamaganye ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili muri Teritwari ya Masisi byumwihariko muri Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho.
Ni ibitero byatangiye mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo i Mabenga, Mweso n’ahandi nyuma y’uruzinduko rw’abagaba b’Ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare gufasha kurwanya M23 i Goma.
Kanyuka yagize ati: “Twamaganye cyane ibitero bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili i Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho, byakozwe n’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, cyane cyane FARDC, FDLR, Abacanshuro, inyeshyamba, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC, hakoreshejwe imbunda nini n’ibifaru by’intambara,”
Yongeyeho ko ibi bitero bivamo gutakaza ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane, byongera cyane ikibazo cy’ubutabazi cyari giteye impungenge.
Yashimangiye ko ari ngombwa “ko MONUSCO ihagarika gutanga umusanzu mu iyicwa ry’abaturage”, kandi ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryongeye gushimangira icyemezo cyo kurengera abaturage b’abasivili.
Ati “Turasaba amahanga kureka guceceka no kwamagana iri hohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikorwa na Bwana Tshisekedi Tshilombo n’ingabo ze”