Kuri uyu wa Kane ba Minisitiri b’Imari b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba birimo Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda batangaje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ibyo bihugu bizakoresha mu mwaka w’imari wa 2023/2024..
Igihugu cya Kenya ni cyo cyaje ku isonga mu bihugu bizakoresha ingengo y’imari nini muri aka karere, aho iki gihugu kizakoresha angana na miriyali 3600 z’amashiringi ya Kenya, igice kinini cy’ingengo y’imari y’iki gihugu kingana na miliyari 627.7 z’amashiringi ya Kenya cyahariwe ibikorwa by’uburezi muri iki gihugu, naho angana na miliyari 310 akaba ariyo biteganyijwe ko azakoreshwa mu bikorwaremezo birimo kubaka imihanda ndetse n’ubwikorezi mu bice bitandukanye bigize iki gihugu, ni mu gihe urwego rw’ubuzima rwo rwateganyirijwe asaga miliyari 141 z’amashiringi ya Kenya.
Ku rundi ruhande, ku isaha ya saa munani z’i Kigali, mu Mujyi wa Kampala, imbere y’Inteko Inshinga Amategeko y’iki gihugu, Matia Kasaija, Ministiri w’Imari muri Uganda, nawe yatangarizaga abagize iyi nteko bimwe mu bigize umushinga w’ingengo y’imari ya Leta 2023/2024.
Aho Kasaija yatangaje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izagera kuri miliyali 13.9 z’amadorali y’amerika avuye kuri miliyali 12.8 yariho umwaka ushize.
Minisitiri Kasayija yagaragaje ubwiyongere bw’igipimo cya 4.6% ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ugereranyije n’umwaka washize wa 2022/2023.
Ikindi kandi yatangaje ko bimwe mu bikorwa by’ibanze biteganyijwe kuzashorwamo imari na Leta kuri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2023/2024; ku isonga harimo ibikorwaremezo byo kubaka imihanda, ingomero z’amashanyarazi ndetse no guteza imbere urwego rw’uburezi muri iki gihugu.
Ubwo, Dr. Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda yagezaga ku Nteko Inshiga Amategeko y’u Rwanda umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta, hirya aha muri Tanzania mu murwa mukuru Dodoma naho Dr. Mwigulu Nchemba, Ministiri w’Imari n’Igenamigambi yagezaga umushinga w’ingengo y’imari ya Leta w’umwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari 19.23 z’amadorali ya Amerika, Dr. Mwigulu yagaragaje ko ingengo y’imari y’uyu mwaka yazamutseho 7% ugereranyije n’umwaka washize wa 2022/2023 aho ingengo y’imari y’iki gihugu yari iri kuri miliyali 18 z’Amadorali ya Amerika..
Guharanira imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubungabunga ibidukikije, ni kimwe mu byashyizwe ku ruhembe na ba ministiri b’imari n’igenamigambi bo mu bihugu byo muri uyu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2023/2024, nk’uko Dr. Uzziel Ndagijimana yabisobanuye.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru, nibwo Ministiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Burundi, Audace Niyonzima yamuritse ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2023/2024 ingana na miliyari 1.41 z’amadorali ya Amerika.
Ni mu gihe muri Sudani y’Epfo inteko nshinga mategeko yabo itaremeza umushinga w’ingengo y’imari ya Leta 2023/2024 watangajwe muri Gicurasi ukwezi gushize, naho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo ikaba ikiri muri gahunda zo guhuza ibikorwa by’itangazwa ry’ingengo y’imari muri uyu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba.