Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Emmanuel Gasana mu bujurire bwo kurekurwa by’agateganyo: Uko byagenze
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Emmanuel Gasana mu bujurire bwo kurekurwa by’agateganyo: Uko byagenze

igire
igire Yanditswe November 22, 2023
Share
SHARE

Emmanuel GASANA wabaye umukuru w’igipolisi cy’U Rwanda ndetse na guverineri w’intara z’amajyepfo n’uburasirazuba arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo.

Mu rubanza rw’ubujurire rwatanzwe n’uregwa avuga ko atishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kimufunga by’agateganyo mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.

Gasana aregwa gusaba indonke no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’inshingano ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba.

Ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba, Gasana ngo yasabye umunyemari Eric Kalinganire kumuzamurira amazi mu isambu ye mbere y’uko amufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara yose.

ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.

Nk'uko byagenze mbere, no kuri iyi nshuro kumufotora byari bigoye

Nk’uko byagenze mbere, no kuri iyi nshuro kumufotora byari bigoye cyane

Gasana ahakana iki cyaha akavuga ko ibyo yakoze byari mu nshingano ze.

Yagaragaye bwa mbere mu rukiko mu mwambaro w’iroza uranga imfungwa zo mu Rwanda .

Uyu mugabo bigaragara ko yananutse cyane ndetse avuga no mu ijwi ridasohoka neza, yari mu rukiko rurinzwe cyane n’abitwaje intwaro. Yageze mu rukiko afitse n’abanyamategeko batatu bamwunganira.

Byari ibidashoboka kuba hagira umufotora haba imbere mu rukiko ndetse no hanze yarwo kuko abanyamakuru bari bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo byose.

Bahawe ijambo, abunganira Gasana bavuze ko banenga icyemezo cy’urukiko rubanza kuko rwemeje ifungwa rya Emmanuel Gasana rutagaragaje impamvu zikomeye zituma afungwa.

Yari azengurutswe n'abacungagereza

Yari azengurutswe n’abacungagereza kuburyo bukomeye

Nk’uko byari byavuzwe n’ubushinjacyaha, umucamanza ku rwego rw’ibanze yavuze ko afite impamvu zikomeye zituma akeka ko Gasana yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho.

Izo ngo ni nk’inama yabayeho hagati ya Gasana n’umushoramari Eric Kalinganire muri Hotel imwe mu ziri mu mujyi wa Nyagatare.

Iyi nama ngo ikaba ariyo uregwa yasabiyemo guhabwa indonke kugira ngo nawe yemere gukorera ubuvugizi umushinga w’umushoramari Kalinganire.

You Might Also Like

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

igire November 23, 2023 November 22, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?