Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ese Abayobozi Bumva Uburemere Bw’Umugani ‘Nyamwanga Kumva Ntiyanze No Kubona’?
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ese Abayobozi Bumva Uburemere Bw’Umugani ‘Nyamwanga Kumva Ntiyanze No Kubona’?

igire
igire Yanditswe November 12, 2023
Share
SHARE
Ubwo yaganiraga n’abari bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo giteza imbere imishinga ikora ku ikoranabuhanga kitwa Norrsken Kigali House, umwe mu bitabiriye iki gikorwa yabajije Perezida Kagame umugani w’Ikinyarwanda akunda kurusha indi, avuga ko ari ugira uti: ‘ Uwanze kubwirwa ntiyanze no kubona’.

Uyu mugani[Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona’, Perezida Kagame yavuze ko ari uw’ingenzi mu mitekerereze ya muntu kubera ko utuma aba umuntu uzi gutega amatwi, akumva inama ahabwa n’abandi, bikamurinda ingaruka zirimo na ‘sinamenye.’

Mu magambo ye, Perezida Kagame yagize ati: “ Bivuze ko muri kamere yacu, dukwiye kuba abantu bakunda kumva, bakazirikana ibyo babwiwe kandi bagahora bibuka ingaruka zaterwa no kumva nturizikane akamaro k’inama wahawe.”

Avuga ko kuzirinakana ibyo, biha abantu ubushobozi bwo gutekereza byagutse, hirindwa ingaruka kutubahiriza inama byagira ku wazihawe aramutse azirengagije agakora ibidakwiriye.

Uyu mugani Perezida Kagame akunda ni ingenzi ku Banyarwanda muri rusange no ku bayobozi bw’umwihariko.

Mu bihe bitandukanye no mu buryo butandukanye, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko mu nama bagirana( we n’abo) hari ibyo bemeranya ko bikwiye gukorwa kandi mu nyungu z’abaturage.

Icyakora, yababwiye ko hari ubwo usanga ibyo bemeranyije babigira amasigarakicaro, ntibabikore uko babyemeranyije cyangwa se bakanabikora nabi.

Urugero rwa vuba aha ni ibyo aherutse kubwira Clare Akamanzi wahoze ayobora RDB ubwo yamwibutsaga ko hari ibyo bemeranyije mu ishyirwaho rya One Stop Center muri RDB ariko bikaba bitarakozwe kugeza ubwo rwiyemezamirimo Denis Karera abigarukaho.

Si Akamanzi gusa kuko no mu nama nyinshi z’umushyikirano Perezida Kagame yakunze kubaza abayobozi bo mu nzego z’ibanze icyo babuze ngo bashyire mu bikorwa ibyo bemeranyije bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage ariko bakabura igisubizo kimunyuze bamuha.

Abenshi muri abo bayobozi, birangira bavanywe mu nshingano kubera ko ‘uwanze kubwirwa, atanze no kubona.’

Ingero z’abo bayobozi ni nyinshi k’uburyo uyu mwaka wa 2023 urangiye abayobozi bagera kuri 30 bakuwe mu nshingano.

Bamwe muri bo ni Jean Marie Vianney Gatabazi wahoze ari  Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,

Rucyahana Mpuhwe Andrew wahoze mu buyobozi bukuru bw’Akarere ka Musanze,

Uwanyirigira Marie Chantal wahoze mu byobozi bw’Akarere ka Burera,

Kambogo Ildephonse wahoze mu buyobozi bukuru bw’Akarere ka Rubavu,

Mukarutesi Vestine wahoze mu buyobozi bukuru bw’Akarere ka Karongi,

Solange Umutesi wahoze mu buyobozi bukuru bw’Akarere ka Kicukiro,

Vestine Nyirabihogo wahoze mu buyobozi bukuru bw’Akarere ka Gasabo ashinzwe One Stop Center akagira uruhare mu gusondeka inzu zubatswe na Dubai,

Dr. Gamariel Mbonimana wahoze ari Umudepite akaza kwandagazwa n’umusemburo ndetse n’abasirikare bakuru barimo na Major Gen Aloyz Muganga n’abandi.

Abo ni bake mu bayobozi bazize kudakurikiza inama ziri mu mugani Perezida Kagame avuga ko agenderaho kurusha indi y’Ikinyarwanda.

You Might Also Like

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

igire November 12, 2023 November 12, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Abashoramari bo muri Hongiriya beretswe amahirwe ari mu Rwanda
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?