Ese gatanya zica intege urubyiruko ku gushinga ingo?

igire

Muri iyi minsi, hagaragara abasore n’inkumi benshi batinda kubaka ingo, bamwe bakavuga ko n’ubundi hari izubakwa nyuma zigasenyuka zitamaze kabiri. Ibi babishingira ku buhamya n’inama bahabwa n’abanyuze mu rushako rukaza kurangira batandukanye, bigatuma bamwe batakaza icyizere cyo kuzishinga.

Ukuri kuko hari abashakanye barangiza bakisanga batandukanye kuba impamvu ihangayikishije urubyiruko, aho bamwe bavuga ko bibatera ubwoba ku buryo bahitamo kureka cyangwa gutinda gushinga ingo kugira ngo birinde ibibazo no “kwiha amahoro”.

Niyigena Innocente, umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24, utuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko hari umugore yigeze kugisha inama ku bijyanye no gushaka, ariko akamubwira amagambo yamuciye intege.

Agira ati: “Hari umugore twaganiriye ndimo kumugisha inama nk’umuntu washatse kugira ngo menye uko urugo ruba rumeze, ariko ambwira ko urugo rubamo amatiku adashira. Yarambwiye ati ‘uwo mwashakanye muhora mushwana, ntimugire amahoro’. Ati ‘rwose inama nakugira, uzagende gake’.”

Niyigena akomeza avuga ko uwo mugore yari yaratandukanye n’umugabo we babyaranye abana batatu, bityo amagambo yamubwiye ayabona nk’afite uburemere kuko yavaga ku muntu wabinyuzemo.

Nziza Fiston, umusore w’imyaka 27 utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, na we avuga ko hari inshuti ye yigeze gutandukana n’umugore wayo yamugiriye inama yo kwitonda cyane mu bijyanye no gushaka.

Ati: “Uwo mugabo yarambwiye ati ‘abagore baragora. Uzitonde nujya gushaka cyangwa unabireke kuko nta keza kabyo uretse agahinda.’”

Izi nama, nk’uko bamwe mu rubyiruko babivuga, zituma batekereza ko gushaka ari ukwishora mu bibazo byanze bikunze.

Gusa si ko bose babibona. Bizimana Thierry, umubyeyi utuye mu Karere ka Rubavu, we ntiyemeranya n’abaca intege urubyiruko. Asanga kuba urugo rumwe rwarasenyutse bidakwiye kuba igipimo cyo gupima izindi ngo.

Ati: “Niba wubatse urugo rukakunanira, ntabwo bivuze ko n’abandi byabananiye. Inama nagira urubyiruko ni uko niba bagiye gushaka, bajye bashakana n’abo bakunda kandi batabakurikiyeho inyungu zindi, kuko urukundo ari rwo rukomeza umubano.”

Akomeza avuga ko urukundo rusaba kwihangana no kubabarirana, kuko nta zibana zidakomanya amahembe. Ati: “Iyo hari urukundo nyarwo, icyo mwapfa ntikiba kiruta isano mufitanye.”

Nkundimfura Rosette, washinze kandi akaba anahagarariye Umuryango wa Girls’ Leaders Forum (GLF), akaba n’umujyanama mu bijyanye no kubaka ingo, ashimangira ko urushako ari rwiza kandi rukwiye guhabwa agaciro.

                                                                                   Nkundimfura Rosette

Ati: “Urushako ni rwiza, nongere mbisubiremo, ni rwiza. Inama nagira abifuza kurushinga ni ukugendera kure y’abantu bananiwe gukomeza ingo zabo, kuko hari n’abandi benshi bubatse kandi ingo zabo zikomeye.”

Asobanura ko ibitekerezo umuntu yakira ari byo bigena uko azabaho. Ati: “Niba utekereza ko runaka yananiwe urugo nawe ko utazarushobora, icyo gitekerezo kiragukurikirana. Ese mbere yo kumva inama z’abatandukanye, ntubona imiryango ibanye neza? Abantu bose se babanye nabi? Oya. Njyewe maranye n’umugabo wanjye imyaka 11 kandi nta kibazo gikomeye twagiranye. Ni ngombwa rero kwirinda inama zica intege, ahubwo tukubaka ingo zikomeye.”

Nkundimfura atanga ubutumwa bwo kwihanganirana mu bashakanye, avuga ko ari wo musingi w’urugo rukomeye. Ati: “Mu gihe umugabo n’umugore bihanganirana muri byose, nta kabuza urugo rurakomera.”

Mu Rwanda, umubare munini w’urubyiruko ruri mu myaka yo gushaka uracyari ingaragu. Raporo y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya 2022, yasohowe mu 2023 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30, hafi 69% batarashaka, mu gihe abagera kuri 30% ari bo bashingiranwe. Iyi mibare igaragaza ko imyumvire n’imyanzuro ku rushako bikomeje guhinduka mu rubyiruko.

 

Share This Article