Mu gihe bamwe mu bashakanye bumva ko ibijyanye no kubara ukwezi k’umugore bireba abagore gusa, abandi bakavuga ko nta makuru babifiteho, impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye zivuga ko umugabo n’umugore bakwiye kumenya ubuzima bw’imyororokere ya buri umwe harimo no kubara ukwezi k’umugore, kuko bituma bagira urugo rwiza rwishimye kandi rugatera imbere.
Kubara ukwezi k’umugore ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu koboneza urubyaro. Ni ingingo itavugwaho rumwe bitewe n’uko hari nk’abumva ko ari inshingano z’abagore gusa, abandi nabo bakaba nta makuru babifiteho ahagije.
Bamwe mu bagore bo hirya nohino mugihugu bavuga ko nta makuru cyangwa ubumenyi babifiteho, ndetse batajya babiganiraho n’abo bashakanye.
Ku ruhande rw’abagabo, hari bamwe bumva ko ko kubara ukwezi k’umugore atari inshigano z’umugabo, ahubwo bireba abagore kuko aribo batwita.
Twagirumukiza jams numugorewe Mukamana Oliva batuye mukarere ka Gatsibo mumurenge wa Kiramuruzi ,bamaranye imyaka 11 babana muburyo bwemewe namategeko nabo bagerageje gufatanya kubara ukwezi kumugore ariko bose byarabananiye ninatuma ubu bamaze kubyara abana 4 ubu umugore akaba atwite inda yumwana wagatanu.
Dr. Ndacyayisenga Victorien, inzobere mu kuvura indwara z’abagore(Gynecologist)
avuga ko kubara ukwezi k’umugore ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu kuboneza urubyaro, bikaba bireba abagabo n’abagore bose.
Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko ibijyanye no kubara ukwezi k’umugore batabizi, abandi bakavuga ko bireba abagore gusa, hari abavuga ko nubwo batabizi ariko bumva bifuza kubimenya kuko bazi akamaro kabyo, bityo bagasaba inzego bireba kongera imbaraga mu kubibigisha bakabimenya, bakajya babasha kubara ukwezi kwabo bakirinda ingaruka ziva ku kutabimenya, arizo kubyara batabiteganije doreko bituma imwe mumishinga y’iteambere ryurugo idindira.
Kubara ukwezi kumugore ni bumwe muburyo kwo kuboneza urubya , ingezgo zubuzima zishishikariza abaturage ,kuboneza urubyaro hifashshijwe bumwe muburyo bukirikira
- Agakingirizo
- Agapira ko mu mura (IUD)
- Kwifungisha
- Kubara
- Urwugara
- Akugara k’inkondo y’umura
- Spermicide
- Kwiyakana