Yanditswe na Sam Kabera/ Igire.rw
Ubwo hatangizwaga Imurikagurisha i Gikondo kuri uyu wa 31/7/2023 hagaragayemo udushya tutari dusanzwe mu yandi mamurikagurisha, doreko ubu iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 26 rikaba riri kubera i Gikondo.
Kuri iyi nshuro rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 22 birimo n’u Rwanda,abamurika bakaba ari 403 barimo abanyamahanga 118.MINICOM irasaba abacuruzi kudashyiraho ibiciro by’umurengera bahenda ababagana.
Mu bamurika bazanye udushya ndetse bigaragarako ari ibintu abanyarwanda badasanzwe bamenyereye.Hari amavuta( Blue Band) zisanzwe zimenyerewe mu gusigwa ku migati, muri iri murikagurisha bari kugaragaza uburyo zitekwa nk’amavuta asanzwe ibi bikaba byashimishije abitabiriye iri murikagurisha,kuko bo bari basanzwe baziko zisigwa imigati gusa.
Kuri ubu muri iri murikagurisha Blue Band y’amavuta makeya(Low fat) itamenyerewe cyane ku isoko, ku bw’amavuta make, iyi ikaba ikoreshwa cyane n’abarwaye Diyabete ndetse n’abafite umubyibuho ukabije. Hari n’indi ikozwe mu bunyobwa nayo abantu bakunze cyane.
Shema Kabaga Justine, avugako Blue band ari Kampani nini ifite ibikenerwa n’abanyarwanda bose. Avugako muri iri murikagurisha bazanye ibicuruzwa biri kugiciro cyo hasi kandi bifuza kubigeza ku banyarwanda bose.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome,wafunguye kumugaragaro iri murikagurisha yavuze ko babona rigenda rizamo impinduka ngo kuko mbere abenshi bazagamo baje kwinywera gusa.