Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 bemeranyije agahenge k’iminsi itatu, mu rwego rwo korohereza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba gusubira iwabo.
Iby’aka gahenge byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi y’iki gihugu.
Iri tangazo rivuga ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishimiye agahenge k’amasaha 72 katanzwe n’impande zifitanye amakimbirane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ku itariki ya 1 Ukwakira 2023 ni bwo FARDC na M23 bongeye kubura imirwano, nyuma y’agahenge Kari kamaze amezi abarirwa muri atandatu.
Amerika ivuga ko agahenge k’iminsi itatu impande zombi zemeye ari umusaruro Avril Haines ukuriye Urwego rw’Ubutasi bwayo yagiriye i Kigali n’i Kinshasa mu kwezi gushize k’Ugushyingo.
Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byibanze ku makimbirane y’impande zombi.
Amerika yavuze ko agahenge ka M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo (FARDC, FDLR, Abacancuro, Ingabo z’Abarundi n’imitwe ya Wazalendo) katangiye kubahirizwa kuri uyu wa Mbere saa sita z’amanywa z’isaha ngengamasaha ya GMT (saa 14h00 z’i Kigali), kakaba kagomba kumara iminsi itatu. Ni agahenge Amerika ivuga ko u Rwanda na RDC bemeye gushyigikira; mu rwego rwo “kurinda abasivile no gucubya umwuka mubi” w’ibihugu byombi.
Agahenge kandi kashyizeho mu rwego rwo gufasha Ingabo za EAC kuva mu bice bya Mushaki n’umuhanda RP1030 uhuza Kilorirwe na Kitshanga.
Utu duce dusanzwe tubamo Ingabo z’Abarundi zatangiye gutaha kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, nyuma y’iza Tanzania n’iza Sudani y’Epfo zazinze utwangushye kuva ku Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.
Amerika nyuma yo gutangaza aka gahenge yavuze ko izakoresha ubutasi bwayo n’inzego zayo za dipolomasi, mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’Ingabo za Leta ya Congo, imitwe bakorana na M23 mu gihe cy’agahenge.
Yavuze kandi ko ishyigikiye ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda byakongera gusubukura, kugira ngo intandaro y’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC ikemuke burundu.