Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zatangiye kwimura intwaro zikomeye zerekeza mu Burundi, mu gihe ubwoba bukomeje kwiyongera ko umujyi wa Uvira ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23, nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro bihagaze.
Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko izi ntwaro zirimo ibifaru, imbunda zirasa indege n’imodoka z’intambara, zirimo kunyuzwa ku mupaka wa Kavimvira–Gatumba zigana mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu mu Burundi.
Umwe mu basirikare ba dipolomasi i Bujumbura yavuze ko ari “strategic withdrawal” yo kurinda ibikoresho bikomeye, ariko ishobora gutuma Uvira igwa mu maboko ya AFC/M23, bikongerera uyu mutwe imbaraga nyuma yo gufata Goma na Bukavu.
Nubwo FARDC ifatanyije na FDLR, Ingabo z’u Burundi, n’abacanshuro, ntibyabashije guhagarika AFC/M23, ibintu bigaragaza ko guverinoma ya Kinshasa ikomeje gutakaza icyizere mu bushobozi bwayo bwo kurwana.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.
