Fulgence Kayishema wari ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku ya 24 Gicurasi 2023 muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu Kayishema yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.
Serge Brammertz avuga ko bagerageje uburyo bwo guta muri yombi inshuro nyinshi Fulgence Kayishema ntibikunde, kubera ko hatabagaho ubufatanye n’ubuyobozi bw’igihugu yabaga abarizwagamo, ariko ubu arashimira ubuyobozi bwa Afurika Y’Epfo, ubufatanye yagaragaje bwo kumuta muri yombi agashyikirzwa ubutabera, akaryozwa ibyo yakoze.
Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura akurikiranwa n’inkiko, ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994”.