Ni ubutumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yibukije abatuye mu Murenge wa Mugunga
Guverineri ari kumwe na bamwe mu bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Intara y’Amajyaruguru basuye uduce twibasiwe n’ibiza mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke hagamijwe kureba uko abari bahatuye babayeho n’uburyo bafashwa gutuzwa neza.
Mu biganiro yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Mugunga, Guverineri Mugabowagahunde Maurice yahumurije abibasiwe n’ibiza, barimo imiryango 181 yakuwe mu byayo, anabasaba kwirinda icyo ari cyo cyose cyabateza akaga.
Yagize ati: ” Murasabwa gufata ingamba zo kwirinda inkuba no kwambuka imigezi igihe yuzuye no kwimuka ahantu hashyira ubuzima bwanyu mu kaga.”
Mu bindi Guverineri yasabye abaturage b’uwo Murenge, birimo kurwanya ubusinzi, kwitabira kwishyura mituweli y’umwaka 2024-2025, kuzitabira gahunda zikomeye ziteganyijwe mu minsi iri imbere zirimo Kwibohora, amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, n’ibindi.
Ku ruhande rwabo, abaturage bagarutse ku gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere yabagejejeho, birimo Ibitaro bya Gatonde.
Abaturage kandi basabye kugezwaho ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi aho bitaragera, imihanda ndetse n’Ishuri rya Kaminuza.