Abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gushyikirizwa Umuyoboro w’amazi ureshya na Km 5, biruhukije imvune baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kuvoma ay’ibirohwa mu bishanga n’ibidendezi byo mu mibande, yajyaga anabagiraho ingaruka zirimo no guhora barwaye indwara ziterwa n’umwanda.
Uwo muyoboro w’amazi wa Nyarunyinya, unyura mu Midugudu ibiri harino uwa Gisizi na Nyarunyinya mu Kagari ka Rwesero. Eugenie Kayuje, umwe mu baturage bo muri kano gace agira ati “Twaturukaga muri iyi misozi tukamanuka hasi mu bishanga, tukagerayo twananiwe cyane. Abafite abana baboherezagayo nko mu gihe cyo kwiga bagakererwa, hakaba n’ababavana mu ishuri bakabashinga imirimo yo kuvoma amazi yo gukoresha mu ngo”.
Akomeza ati “Ni urugendo rwadufataga amasaha arenga abiri, abanyantege nke bakayageza mu ngo zabo yabahese ibitugu, banahakuye indwara ya malariya kubera imibu iba muri ibyo bishanga n’ibidendezi yiyongeraho n’izindi ndwara zituruka ku gukoresha amazi yanduye. Ibyo bibazo byose byari bitwugarije twishimiye ko bigiye kuba amateka tubikesha uyu muyoboro w’amazi batwegereje”.
Aba baturage barimo na Nzeyimana Faustin biyemeje kuwufata neza, bawurinda icyawangiza dore ko bawubonye bawusonzeye.
Uyu muyoboro wubatsweho amavomo ane muri iyo Midugudu yombi, uzafasha ingo 1761 kubona amazi meza hiyongeyeho ikigo cy’amashuri kiri muri uyu Mudugudu wa Nyarunyinya, cyigaho abanyeshuri basaga 400.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana JMV, na we agaragaza ko ufite akamaro cyane yaba ku baturage no muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage amazi ku ntera itarengeje metero 500, ndetse no kunoza imiturire cyane ko n’aka gace kagizwe site yo guturwaho.
Yagize ati “Ni amazi abaturage bahawe mu gihe turi muri gahunda y’ubukangurambaga budasanzwe bwo kwita ku isuku. Umumaro w’aya mazi kandi ufitanye isano ya hafi cyane no guteza imbere uburezi kuko nk’abana baburaga uko biga neza cyangwa babangamirwaga n’umwanda bitewe n’amazi yabaga abari kure kuri ubu basubijwe”.
Mayor Nizeyimana agaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku gipimo cya 78% mu kwegereza abaturage amazi meza.
Ati “Ni ibipimo tugifite umukoro wo kongera byihuse dufatanyije n’abafatanyabikorwa b’Akarere. Ibi kandi bizajyana no kwihutisha imirimo yo kubaka indi miyoboro y’amazi harimo uwa Coko-Ruli n’indi yatangiye kubakwa ku buryo umwaka utaha wa 2024, ugomba gusiga abaturage nibura bavoma amazi ku ntera itarengeje Metero 500 ku gipimo cy’100%”.
Umuyoboro wa Nyarunyinya, wuzuye utwaye Miliyoni 36 z’Amafaranga y’u Rwanda, ukaba warubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Gakenke n’umuryango witwa Afrika Jyambere. Uyu ukaba ukuriwe n’Umunyarwandakazi witwa Candide Mujawashema, uba mu gihugu cy’u Bufaransa.
Uje wiyongera ku wundi muyoboro wa Rwesero na wo wubatswe n’uwo mufatanyabikorwa, ukaba umaze imyaka ibiri wuzuye aho watwaye miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage na bo bashimirwa uruhare rwabo bagize, mu gutanga ubutaka bw’aho wagiye unyuzwa nta kiguzi.