Gakenke: Batandatu bafunzwe bazira gucukuraga Coltan na gasegereti mu buryo butemewe

igire

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke yafunze abantu batandatu nyuma yo gufatirwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti na coltan mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mugezi wa Rutumba ndetse bakaba bafunganwe n’abandi batatu bakekwaho kuyagura.

Aba bantu bose bafatiwe mu Kagari ka Jango mu Murenge wa Ruli mu rukererera rwo ku Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abantu bose bitwaza amafaranga bakajya kuyashukisha abaturage kugira ngo bishore muri ibi bikorwa by’ubucukuzi bw’amabvuye y’agaciro butemewe ko bazajya bafatwa bagashyikirizwa inzego zishinzwe kubakurikirana.

Yagize ati “Ushukisha umuturage amafaranga ni we kibazo cyane n’ubwo na we agomba gutekereza ingaruka zamugeraho igihe yishoye mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe, Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo kubigisha bigendane no kubafata kuko nta muntu wakwihanganira kubona umuturage ashyira ubuzima bwe mu kaga ndetse n’ubw’abandi kuko bangiza ibikorwa by’inyungu rusange.”

Yongeyeho ko abagura aya mabuye n’abayacukuye mu buryo butemewe ari bo baza ku isonga mu gutiza umurindi abishora mu bikorwa by’ubucukuzi bwayo.

Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubucukuzi butemewe kubera ko bugira ingaruka mbi, haba k’ubukora, umuryango, ibikorwaremezo n’ibidukikije.

IP Ngirabakunzi yavuze ko abacukura gasegereti na coltan mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Ruli bazwi ku izina ry’Abahebyi, bangiza imyaka n’imirima y’abaturage, imigezi, ndetse bakanagirana amakimbirane n’abangirizwa ibikorwa.

IP Ngirabakunzi yahamije kandi ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego izakomeza gusobanurira abaturarwanda ingaruka zo kwishora mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro binyuze mu bukangurambaga ndetse no gusangira amakuru n’abaturage y’aho bukorerwa.

Aba bantu bose bafashwe uko ari 9 kugeza ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Share This Article