Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta yo mu Karere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe kwishyura ibirarane by’amafaranga leta ibaha yo gukemura ibibazo bya buri munsi by’ubuzima bw’ishuri, kuko hashize igihe batayabona
Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko batazi impamvu batarahabwa amafaranga y’ingunga eshatu muri enye z’aya mafaranga azwi nka capitation grant.
Ibigo by’amashuri yo mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge two twamaze guhabwa aya mafaranga ubugira gatatu, mu nshuro enye bagomba kuyahabwamo.
Aba bamaze kuyabona bavuga ko capitation grant ifasha byinshi mu buzima bwa buri munsi bw’ibigo by’amashuri.
Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Eric, arizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba.
Capitation grant ni amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano, hagendewe ku mubare w’abanyeshuri buri shuri rifite
Mu mashuri abanza buri munyeshuri agenerwa amafaranga 1155 ku gihembwe, mu mashuri yisumbuye bigamo bacumbikiwe, Leta igenera buri munyeshuri amafaranga 6250 ku gihembwe, naho mu mashuri yisumbuye bigamo bataha umunyeshuri umwe agenerwa amafaranga 1215.
Aya mafaranga agenewe ibikorwa bitandukanye hatabariwemo ifunguro kubera ko ryo riva mu misanzu y’ababyeyi n’ingengo y’imari ya leta inyuzwa ku karere cyangwa mu Mujyi wa Kigali, izo nzego zikaba arizo zigira uruhare runini mu gushakira abanyeshuri ifunguro.