Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Gasabo: Hari ibigo by’amashuri bya leta biyishyuza amafaranga y’ibirarane ibigenera

igire
igire Yanditswe May 15, 2025
Share
SHARE

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta yo mu Karere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe kwishyura ibirarane by’amafaranga leta ibaha yo gukemura ibibazo bya buri munsi by’ubuzima bw’ishuri, kuko hashize igihe batayabona

Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko batazi impamvu batarahabwa amafaranga y’ingunga eshatu muri enye z’aya mafaranga azwi nka capitation grant.

Ibigo by’amashuri yo mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge two twamaze guhabwa aya mafaranga ubugira gatatu, mu nshuro enye bagomba kuyahabwamo.

Aba bamaze kuyabona bavuga ko capitation grant ifasha byinshi mu buzima bwa buri munsi bw’ibigo by’amashuri.

Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Niyongabo Eric, arizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba.

Capitation grant ni amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na leta ku bw’amasezerano, hagendewe ku mubare w’abanyeshuri buri shuri rifite

Mu mashuri abanza buri munyeshuri agenerwa amafaranga 1155 ku gihembwe, mu mashuri yisumbuye bigamo bacumbikiwe, Leta igenera buri munyeshuri amafaranga 6250 ku gihembwe, naho mu mashuri yisumbuye  bigamo bataha umunyeshuri umwe agenerwa amafaranga 1215.

Aya mafaranga agenewe ibikorwa bitandukanye hatabariwemo ifunguro kubera ko ryo riva mu misanzu y’ababyeyi n’ingengo y’imari ya leta inyuzwa ku karere cyangwa mu Mujyi wa Kigali, izo nzego zikaba arizo zigira uruhare runini mu gushakira abanyeshuri ifunguro.

 

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire May 15, 2025 May 15, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?