Yandiswe na: DUSHIMIMANA Elias
Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Ukuboza 2022, Mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo nibwo imiryango 35 yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse inahabwa impano z’ibyo kurya n’Umuryango wa RPF Inkotanyi.
Ni igikorwa cyari cyahuruje imbaga nya mwinshi yari yaje kwihera ijisho imiryango yiyemeje kubana akaramata byemewe n’amategeko noneho bakareka kubaho nk’ingaragu kandi bitwa ko bashakanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas mu kiganiro yahaye abari bahaje mbere y’uko asezeranya iyi miryango, Yashimiye imiryango yateye intambwe yo kwiyemeza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi anasobanura ibyiza byo gusezerana kuko bigabanya amakimbirane n’uwikekwe hagati yabo.
Uyu munyamabanga kandi yagaragaje ko umuryango utekanye urangwa no guharanira kuva mu bukene, kugira uruhare rw’iterambere, Kuzigama, Kuboneza urubyaro, kuba mu mazi Atari mu manegeka nta kubana n’amatungo mu nzu imwe, kutarangwa n’imirire mibi,…
Yagize ati “ Ndashimira cyane mwebwe mwateye intambwe yo kwiyemeza kubana byemewe n’amategeko, Mugaragaje ko hari aho mumaze kugera, Iki cyemezo mwafashe nicyo gikomeza urugo kandi kikabafasha mu iterambere kuko urugo rushyize hamwe nta kirunanira. Nk’ubuyobozi muri rusange tubifurije iterambere mu miryango yanyu, kubaka rugakomera mukaba ikitegererezo”.
Ni igikorwa cyashimishije abatari bake byu mwihariko imiryango yasezeranye bitewe nuko umugore udasezeranye haba hari aho akumirwa no kutabona agaciro cyane cyane ku bikorwa n’umusaruro uva mu byo umugabo akora nkluko Mukeshimana Sept wasezeranye na Mukandayisenga Marie Rose yabitangarije imbaga yari yitabiriye uyu muhango wo gusezeranya abashakanye.
Agira ati “ Byandenze pe!, Nejejwe nuko umugore undutira abandi abonye agaciro kandi urwikekwe rwari ruri hagati yacu rucitse”.
Akomeza ati “ Si umufasha wanjye wari ufite impungenge gusa z’uko bizamugendekera nindamuka ngeze mu gihe cy’iza bukuru, uburenganzira azaba afite kuri passion yanjye, uburenganzira ku mitungo yacu, Ikindi kandi byari bigoye kubana n’abagabo bagenzi bawe basezeranye imbere y’amategeko. Mu byukuri ndishimye cyane kubera ko iyo wasezeranye nibwo uba wiyumva nk’umugabo naho iyo utasezeranye uba ubayeho nk’ingaragu cyangwa indaya”.
Uhagarariye umuryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Jabana, Theodore Dukuzimana nawe yashimiye cyane iyi miryango yasezeranye ndetse ahita ababwira ko nyuma y’uyu muhango buri muryango wose wasezeranye uri buze gutahana impano zirimo ibyo kurya bahawe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Jabana.
Yagize ati “ Nku muryango wa RPF Inkotanyi, Tunejejwe cyane n’iki Cyemezo mwafashe cyo kubana byemewe n’amategeko, Buri muryango wose uraza gutahana impano mwagenewe zirimo Umufuka w’ibiro 25 w’akawunga, imiti 4 y’isabune , uburyamo bw’amatora imwe n’inka yo korora ku muryango uri mu zabukuru kurusha indi iraha”.
Akomeza ati “ nk’Umuryango rero wa RPF Inkotanyi, twita ku buzima bw’umutura Rwanda wese, imibereho ye n’iterambere rye. Niyo mpamvu nkamwe abasezeranye mugoma gutangira uyu mwaka wa 2023 nta nzara irangwa murugo, Nta mwanda uharangwa, Muryama ahantu heza ndetse kandi ifumbire n’amata biboneka byu mwihariko kuri uyu muryango watekerejweho”.
Uyu murenge wa Jabana ugizwe n’utugali dutanu turimo; Kabuye, Bweramvura, Kidashya, Ngiryi na Akamatamu