Urubyiruko rusaga 200 rwahurijwe hamwe kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gashyantare 2023 ruganirizwa n’abagize ihuriro ry’Abadepite rikumira jenoside, ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi(AGPF) mu Rwanda.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rwahawe ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko kumva neza amateka yakorewe jenoside no kugira uruhare mu kurwanya ingengabiterezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda.
Depite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Bertilde Abadepite bagize ihuriro rikumira jenoside ,ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi(AGPF) mu Rwanda n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ndetse n’abo mu nzego z’umutekano zitandukaye bifatanyije mu biganiro biri guhabwa urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo byo gukumira no kurwanya ingengabiterezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Depite Karemera Francis na Depite Uwamahoro Bertilde basabye urubyiruko kuba intumwa nziza kuri buri muntu wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka ahubwo agafatanya n’abandi kubaka igihugu, urubyiruko ni mwe Rwanda rwejo hazaza rero mugomba gukumira icyari cyo cyose cyashaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye, amateka yaranze igihugu cyacu ntazongere kubaho kuko yakabaye inyigisho nziza tureberaho ayo mahano yabaye ntazasubire kandi mwe urubyiruko mubifite mu biganza byanyu.
Depite Karemera yabwiye urubyiruko ko ntakurebera umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ko inyigisho bahawe batagomba kuziceceka ahubwo bagenda bakigisha n’abandi basize inyuma nawo ni umusanzu ukomeye yagize ati”aho twavuye hari habi cyane ntago bikwiye ko twakomeza kurebera abo bahakana bakanapfobya jenoside nkuko Nyakubahwa wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ahora abivuga ko nta jenoside izongera kubaho ukundi rero bigomba kuba intego yacu twese”.
Depite Uwamahoro Beltride nawe yabwiye urubyiruko ko arirwo rufite igihugu mu biganza byacyo kandi abasaba kwirinda ndetse no gukumira umwanzi mubi cyane ari we ivangura mu banyarwanda ndetse n’ingengabitekerezo, u Rwanda rwavuye habi cyane ibyabaye ntibizasubire kandi kugira ngo bitongera kubaho nimwe urubyiruko mugomba gukumira buri muntu wese uhakana cyangwa upfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
`AMAFOTO:
Umunyamakuru wa IGIRE.RW : Joseline NYITURIKI