Gen Muganga yasabye abarangije amasomo ya gisirikare kugira indangagaciro z’ubutwari

igire

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga yasabye abari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) barangiye amasomo yo ku rwego rw’abayobozi, kugira indangagaciro z’ubutwari, ubunyangamugayo n’ubwitange.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, ubwo yari ayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’Abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22.

Ni amasomo y’ Icyiciro cya 26 ajyanye no kuyobora abasirikare n’imirimo bijyana akorwa na Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Muri abo bayarangije harimo abasirikare b’abagore batanu.

Aya masomo yafashije abasirikare bayakurikiye kunguka ubumenyi bwo kuyobora ibikorwa bya gisirikare kugeza ku rwego rwa Brigade, ndetse no gukora neza imirimo y’ubuyobozi n’igenamigambi rya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Muganga yashimiye abarangije amasomo, abibutsa ko amahugurwa bahawe yabagize abayobozi bashoboye guteza imbere impinduka nziza no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubunyangamugayo n’ubwitange.Yanashimiye imiryango yabo ku kwihangana bagaragaje mu gihe abo ba ofisiye bari kure yabo.

Yagize ati: “Nizeye ko aya masomo yabateguye kuba abayobozi bafite ubushobozi bwo gutekereza ku bisubizo no gufata ingamba ziboneye.

Ndabashishikariza kwitwararika ku nshingano zikomeye zibategereje no gutanga umusanzu mu kubaka igisirikare n’igihugu twifuza kandi dukwiye.Ndashimira kandi imiryango yanyu yakomeje kubashyigikira mu gihe mwari mu masomo.”

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko abitabiriye bose bujuje ibisabwa, bagasoza amasomo nk’abayobozi  kugeza ku rwego rwa Brigade mu ngabo.

Yongeyeho ko bahawe ubumenyi n’imyitwarire bibafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Maj. Alain Kirenga wabaye uwa mbere muri rusange yashimiye ishuri, avuga ko ubumenyi bungutse buzabafasha gukora neza inshingano zabo ku rwego rwa Brigade, haba mu buyobozi no mu igenamigambi.

Capt. Orice Kayiranga yabaye uwa kabiri muri rusange, na ho Maj Angelo Birasa aba uwa gatatu. Maj James Tindifa Hodali yahawe igihembo cy’inyandiko nziza y’ubushakashatsi.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’abajenerali n’abandi basirikare bakuru

Aba Ofisiye 74 barangije amasomo ya gisirikare abafasha kuzaba abayobozi beza
Umugaba Mukuru wa RDF Gen Muganga yashimiye abitweye neza mu masomo bahawe
Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye
Abofisiye basabwe kugira indangagaciro z’ubutwari
Share This Article