Abagabo barindwi bo mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi bamaze gutabwa muri yombi mu byumweru bibiri bishize bakekwaho gusambanya abana b’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Giti bavuze ko batewe isoni no kuba hari bamwe bagira uruhare rutaziguye mu gutuma abana babo bagwa mu mutego wo gusambanywa, bakaba biyemeje kwisubiraho.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo yaturutse ku gisa n’umukwabu wakozwe mu minsi ishize binyuze mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Umuryango ARCT Ruhuka wita ku buzima bwo mu mutwe wagize uruhare rukomeye mu kugaragaza iki kibazo.
Mu gusoza ubu bukangurambaga, ARCT Ruhuka yakoranye n’abaturage mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa ndetse mu izina ryawo, Umubyeyi Regine avuga ko bibabaje kubona bamwe mu babyeyi basa n’abatitaye ku buzima bw’abana babo.
Umuryango ARCT Ruhuka wavuze ko mu biha icyuho ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo uburangare bw’ababyeyi, amakimbirane yo mu rugo no kutamenya ubuzima bw’abana.
Ababyeyi bo mu Murenge wa Giti bahigiye kwikubita agashyi bakareka kurangarana abana babo.
Abagabo barindwi batawe muri yombi bakwekwaho gusambanya abana bane.