Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: GICUMBI:Icyafashije Umurenge wa Mutete kurangiza imanza zose za Gacaca
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

GICUMBI:Icyafashije Umurenge wa Mutete kurangiza imanza zose za Gacaca

igire
igire Yanditswe April 20, 2025
Share
SHARE

Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi bashimiwe uruhare bagize mu iyihutishwa ryo guca no kurangiza imanza za Gacaca. Ni ibintu bikomeza gushimangira Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ni mu gihe uyu murenge ari wo wari ufite imanza nyinshi muri aka karere, ariko biturutse ku kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baragiye borohereza imirimo yo kuzica no kuzirangiza, byafashije mu kuzihutisha.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, ubwo bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mutete, Akarere ka Gicumbi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Mutete bavuga ko kwicwa byatangiye binatizwa umurindi n’umugabo Nakaveve Athanase wahereye ku mugore we yica kugira ngo atange urugero ku bandi

Jenoside yakorewe Abatutsi yarahagaritswe ariko isiga mu Murenge wa Mutete honyine hari imanza zirenga 6600.

Inkiko Gacaca zafunze imirimo yazo mu 2012 izo manza zitarangiye ariko ku bwo kubabarira ndetse n’ubushake bw’abaharokokeye, imanza zarihuse ku buryo kugeza ubu zose zarangiye, ibintu bashimirwa cyane n’ubuyobozi bw’akarere

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kubana neza kw’Abanyarwanda ari yo ntwaro bafite yo guhangana n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyabitambika

Yibukije abaturage b’i Mutete ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, itabaye impanuka.

Ati “Ni umushinga watekerejwe kandi ushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi. Abavuga ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege barabeshya cyane kuko Abatutsi batangiye kwicwa mu 1959 kandi nta ndege yari yahanuwe.”

Minisitiri Dr Bizimana yasabye abaturage kumva akamaro ko kugira ubuyobozi bwiza bubereyeho Abanyarwanda bose.

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire April 20, 2025 April 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?