Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gisagara: Abahinzi b’urusenda barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Gisagara: Abahinzi b’urusenda barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo

igire
igire Yanditswe March 26, 2024
Share
SHARE

Abanyamuryango 200 ba koperative KOABIDU yo mu Karere ka Gisagara bahinze urusenda mu gishanga cya Duwani, barataka igihombo batewe n’imbuto mbi bahawe na rwiyemezamirimo, bagasaba ko batakongera kuruhinga kuko kuva basabwa guhinga uru rusenda nta narimwe bararukuramo umusaruro.

Mu gishanga cya Douane muri Gisagara, aba bahinzi barataka umusaruro muke w’urusenda, ni bamwe mu banyamuryango ba koperative KOABIDU basabwe guhinga urusenda, mu gihe hari bagenzi babo bahinze ibigori bo bakaba bishimiye umusaruro babonye.

Aba bahinzi bavuga ko imbuto y’urusenda bahawe bayizaniwe na rwiyemezamirimo wagombaga no kujya abagurira umusaruro, ariko ngo yayibahaye yararengeje igihe cyo kuyihinga.

Uretse umusaruro muke bavuga ko n’urwo bajyanye kwa rwiyemezamirimo bategereje ko abishyura urwo basaruye inshuro 3 nubu ngo ntarabishyura.

Ndungutse Aloys umuyobozi wa koperative KOABIDU, asobanura ko abahinze urusenda igihombo bafite bagitewe n’imbuto mbi bahawe ndetse ngo uyu rwiyemezamirimo akaba yanga no kwishyura abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul yatangaje  ko abaturage batazongera guhinga urusenda kuko basanze nta nyungu bakuramo.

Koperative KOABIDU igizwe n’ababyamuryango 1035 ihinga ku buso hegitari 100, urusenda ruhingwa kuri ha 3 n’abanyamuryango 215.

 

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire March 26, 2024 March 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?