Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gisagara: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Gisagara: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge

igire
igire Yanditswe June 26, 2023
Share
SHARE

Mu Karere ka Gisagara hizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobwabwenge wanahujwe no gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu mwaka wa 2018/19 abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bari 6067, mu 2019/2020 iyi mibare irazamuka igera kuri 6759.

Mu 2020/2021 abakurikiranywe bagabanutseho gato bagera kuri 5733.

Umwaka wa 2021/2022 aba bantu bongera kuzamuka kuko hafashwe 6608.

Muri aba bose, abafashwe bari munsi y’imyaka 18 bageraga kuri 744 bangana na 3%; abari hagati y’imyaka 18 na 30 bari 14.765, bangana na 58,7%.

Abakurkiranywe bari hejuru y’imyaka 30 bo bari 9658 bangana na 38,4%.

Muri rusange abagore bari 3732 bahwanye na 14,8% naho abagabo bari 21.435 bangana na 85,2%.

Mu biyobyabwenge byafashwe harimo ibiri mu rwego ruhambaye nka cocaine, heroine n’urumogi.

Hafashwe kandi n’ibindi nka mayirungi, shisha, rwiziringa na electronic cigarette.

Ibiyobyabwenge byoroheje byafashwe harimo inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Imibare RIB yasesenguye mu myaka ine igaragaza ko ibiyobyabwenge byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 18 na 30, biganjemo urubyiruko ruri mu mashuri.

Mu kwizihiza uyu munsi tariki ya 26 Kamena buri mwaka, byanauhujwe no gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobwabwenge mu Murenge wa Mugombwa aho iki gikorwa kiri kubera.

Kuri uyu munsi kandi hamenwe ibiyobyabwenge kandi hanatangwa ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobwabwenge.

AMAFOTO

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire June 26, 2023 June 26, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?