Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gisagara: Yafashwe akekwaho kwiba ibyuma byo ku mapoto y’amashanyarazi
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Ubukungu

Gisagara: Yafashwe akekwaho kwiba ibyuma byo ku mapoto y’amashanyarazi

igire
igire Yanditswe January 8, 2023
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, ku wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama 2023, yafashe umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo, yiba ibyuma n’amaburo abifunze ku mapoto y’amashanyarazi.

Uwafashwe yitwa Mugabe Albert wafatiwe mu mudugudu wa Gahabwa, Akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko, afite ibyuma 20 n’amaburo manini apima ibilo 6.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Hari hashize iminsi hagaragara ikibazo cy’amapoto akurwaho ibyuma n’abantu bataramenyekana. Ku wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo twahamagawe n’umuturage wo mu Kagari ka Gikonko avuga ko hari umuntu ubitse mu nzu akodesha ibyuma n’amaburo menshi bicyekwa ko byibwe ku mapoto y’amashanyarazi. Abapolisi bahise bihutira kuhagera barebye mu nzu abamo bamusangana ibyuma 20 byo ku mapoto y’amashanyarazi n’amaburo apima ibilo 6 ahita afatwa.”

Akimara gufatwa yavuze ko atari ibye ko ahubwo yari yabisigiwe mu gitondo cya kare n’uwitwa Mwizerwa, amusaba kubimubikira ngo agaruke kubifata ku mugoroba.

CIP Habiyaremye yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibyuma bifatwa n’ucyekwaho kubyiba agafatwa.

Yasabye abaturage gukomeza kurushaho kwirindira ibikorwaremezo Leta ibagezaho, kandi bakihutira gutanga amakuru vuba igihe babonye hari ababyangiza.

Uwafashwe n’ibyuma yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Gikonko kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho kubigiramo uruhare bose, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwamda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

You Might Also Like

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

igire January 8, 2023 January 8, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Umujyi wa Kigali watanze inzu ku miryango 172 yatujwe mu Mudugudu wa Mpazi
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?