Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kwica abantu babiri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Gisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kwica abantu babiri

igire
igire Yanditswe May 16, 2023
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri.

Habimana arakekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora tariki 13 Gicurasi 2023.

Uretse Habimana, hafashwe kandi na Hagenimana Candida, bikekwa ko ari we wamutumye kubica, kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ubugome.

Yagize iti “RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda, kandi ko nta wemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure”.

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire May 16, 2023 May 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?