I Goma hatashye ubwoba budasanzwe nyuma y’iturika ry’imbunda ku marembo y’uwo Mujyi, uzwi nk’u murwa mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha z’u mugoroba nibwo mu bice byerekeza ku isoko rizwi ku izina rya ‘Alanine,’ mu Mujyi wa Goma, abacuruzi baho bakwiye imishwaro nyuma y’uko bari bumvise ibiturika bya masasu, nk’uko amasoko ya MCN abivuga.
Ay’amakuru avuga ko amasasu yarasiwe hafi no ku marembo yo kwa Perezida, maze abacuruzi biruka bagana mu Mujyi rwagati.
Gusa iy’i nk’uru ikomeza ivuga ko ntakizwi kucyaba cyatumye ayo masasu araswa, ariko bigakekwa ko hoba habaye ukutumvikana hagati mu ngabo zikorera muri ibyo bice bigatuma haba ugusubiranamo.
Ki mwe ho mu bice byo muri teritware ya Masisi, hiriwe imirwano ikaze, hagati y’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa M23.