Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2023, hamwe na mugenzi we wa Zambiaa Hakainde Hichilema uri mu ruzinduko rw’akazi ku Rwanda, abakuru b’ibihugu byombi bakaba bagaragaje intambwe imaze guterwa ishingiye ku mihahiranire n’imigenderanire.
Agaruka ku mbogamizi zibangamiye gahunda yo gushyiraho isoko rusange no kunoza ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko hari igihe usanga hari aho amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, yakabaye yaratangiye gushyirwa mu bikorwa abangamirwa n’ubushake bwa Politiki, ingaruka zikaba ku kuba abaturage b’Ibihugu batanoza imigenderanire n’imihahiranire.
Avuga ko uburyo bwo kwaka visa yo kugera mu bihugu, (Visa on Arrival) yatangiye koroshya ibintu, kuko iyo umuntu akigera mu Gihugu bituma ashobora gutererwa Visa akigera ku kibuga cy’indege akikomereza, kandi ku giciro gitoya.
Agira ati, “Buri ntambwe itewe hari igihe ihura n’imbogamizi, aho hari nk’aho abantu basabwa kwishyura visa inshuro ebyiri, hari n’aho baka ruswa umuntu akakwizirikaho ngo visa iri hehe ngo ugire icyo umuha, hari n’aho bakubwira ngo muri pasiporo yawe haraburamo urupapuro, ariko baba bagira ngo bakwiyenzeho ugire icyo ubapfunda, ariko ibyo bikwiye kugira uko bisobanurwa kandi ubu buryo bwo guteza visa ukigera ahantu biroroshya bikanakemura cya kibazo”.
Anagaragaza ko Visa itererwa ku kibuga cy’indege yakemuye ibibazo byo gushaka Visa muri za Ambasade, ndetse rimwe na rimwe ababishinzwe bakakubwira ko yenda badahari bigasaba gutegereza ibyumveru bibiri cyangwa ukwezi kose.
Agira ati, “Visa ukigera ku kibuga cy’indege yoroheje bya bindi byo kugera mu Gihugu bikagusaba kujya kuri Ambasade gushakayo Visa, kuko ibyo bidindiza akazi kuko hari igihe wageraga kuri Ambasade bakakubwira ko abashinzwe ibyo bya Visa ntabahari, ngo uzagaruke mu cyumweru cyangwa bibiri ariko iyi Visa yakemuye icyo kibazo cyo gutegereza ababishinzwe ngo ubone Visa.
Yongeraho ati, “Tuzagera no ku rwego rwo kutirirwa twaka Visa ku buryo abantu bazajya batembera uko bashatse, kandi ibyo biri no muri ya gahunda yo kunoza isoko rusange rya Afurika dukwiye kuba twihutisha”.
Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko hari ibikomeje gukorwa, kugira ngo intego z’isoko rusange zigerweho, kandi ko Zambia iri kwigira hamwe n’u Rwanda kunoza uburyo bwo gukoresha indangamuntu y’ikoranabuhanga izoroshya imigenderanire, no kunoza ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amasezerano ibihugu bya Zambia bifitanye ashingiye ku butwererane, ubucuruzi, n’ubuhinzi, kandi hakomeje intambwe mu kuyashyigikira dore ko ibihugu byombi binafitanye amasezerano y’ubuhahirane n’imigenderanire, aho hari indege ikora ingendo zijya muri Zambia mu murwa mukuru Rusaka buri munsi ivuye mu Rwanda.