Abitabiriye Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bagaragaje ko guhanga udushya muri uru rwego ari byo bizatuma umusaruro wiyongera ndetse banasagurire amasoko.
Iri murikabikorwa riri kubera ku Mulindi, ku nshuro yaryo ya 17, ryatangijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kanama 2024.
Rwiyemezamirimo Usanase Abdul wo mu Karere ka Musanze ni umuhinzi washatse uburyo ashobora gusarura ibirayi n’ibijumba akaba yabihunika mu butaka bikamaramo amezi agera kuri atandatu bitarangirika. Yavuze ko ubu buryo bumufasha kubungabunga umusaruro ku buryo udashobora kwangirika.
Ku rundi ruhande, Diane Tuyisenge ukora mu kigo gikora ibijyanye no kurengera ibidukikije, avuga ko bakoze uburyo bashobora korora amafi mu cyuzi gihangano kandi ayo mazi bakayifashisha mu kuhira imyaka hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’ubworozi ryagaragarijwemo udushya twitezweho guhindura uburyo ubuhinzi bukorwamo.
Abaryitabiriye bagaragaza ko ribafasha gusangira ubumenyi no kumenya uburyo bwo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko mu myaka 17 ishize hategurwa iri murikabikorwa abakora uyu mwuga barushijeho kongera umusaruro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba, yasabye abaryitabira gukomeza kuribyaza umusaruro bagahanga udushya mu buhinzi n’ubworozi.
Iri murikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ryitabiriwe n’abamurika 479 rikaba rizamara iminsi 10 uhereye tariki ya 31 Nyakanga 2024.