Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika atari ibintu byo gushima ariko kandi abantu bakwiye kureba mu buryo bwagutse inkomoko nyamukuru iba yatumye bibaho.
Ibi, umukuru w’igihugu yabigarutseho ku munsi w’ejo tariki 25 Ukwakira 2023, ubwo yatangaga ikiganiro mu nama mpuzamahanga ya karindwi ku ishoramari (Future Investiment Summit) iri kubera i Riyadh muri Arabia Saoudite.
Perezida Kagame agaruka ku kibazo kijyanye no kuba abashoramari batinya gushora imari yabo ku mugabane wa Afurika kubera kutizera umutekano ahanini bitewe n’ibibazo bya politike birimo na za kudeta, yavuze ko ihirika ry’ubutegetsi ryose ari ribi ariko abantu bakwiye kurenga ibyo bakareba n’impamvu ikomeye iba yatumye bibaho.
Yagize ati:”Ntawe ukwiye kubishidikanyaho, kudeta ntabwo ari ibintu byiza, gusa ariko abantu bari bakwiye kumva mu buryo bwagutse ndetse no kureba inkomoko nyamukuru y’izo kudeta.”
Yakomeje avuga ko izo kudeta aho zagiye zikorwa, usanga zarakozwe n’abasirikare bakuraho ubutegetsi bwa gisivile bagahindura n’itegeko nshinga, ariko kandi abantu bakwiye kumenya ko hariho n’ubutegetsi buyobowe n’abasivili kandi bukora nabi cyane.
Ati:”Iyo ugeragaje kubisesengura neza, wagakwiye gusahaka impamvu ibitera n’uburyo bigomba gukemuka. Aho ariho hose iyo imiyoborere mibi ikozwe n’abayobozi babi b’abasivile, uzasanga n’ubundi biteza ikibazo gikomeye.”
Perezida Kagame yavuze ko ihirika ry’ubutegetsi n’imiyoborere mibi atari ibintu byihariwe n’Umugabane w’Afurika gusa ahubwo usanga bifite inkomoko ku bindi bihugu by’umwihariko ibyahoze bikoloniza umugabane wa Afurika.
Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko iyo witegereje isano riri hagati y’abo bakoloni ndetse n’abo bakolonije, uyu munsi usanga harahindutse uburyo byakorwagamo ndetse bikaba bigikomeje kugira ingaruka ku baturage b’umugabane w’Afurika. Yatanze urugero rwo kuba kugeza ubu ibyo bihugu usanga bigifite imbaraga z’umurengera mu gufatira ibyemezo ibihugu bimwe by’Afurika.
Yakomeje yungamo ati:”Nyamara wakwitegereza, ugasanga iyo miyoborere mibi n’izo kudeta, birakorerwa mu maso y’abo bakolonije ibyo bihugu. Iyo ibintu bimaze kugenda nabi, birumvikana abanyafurika batangira kunengwa.”
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko ikibazo nyamukuru Kandi anenga cyane, kiri ku banyafurika ubwabo bemerera abantu bavuye hanze y’umugabane kuza kuberekera ibyo bagomba gukora nibyo badakwiye gukora. Ati: “Nyamara ibintu byamara kuzamba bisubiriye iwabo, batangire kubangenga kandi aribo baberekeraga ibyo bagomba gukora.”
Perezida Paul kagame, yashimangiye ko iterambere ry’umugabane w’Afurika rikwiye gushingira mu gushyira imbaraga mu ishoramari mu rubyiruko kuko aribo bagize umubare munini w’abatuye ibihugu biwugize, avuga ko mu gihe ibi byaba bishyizwe mu bikorwa ndetse ibindi bibazo umugabane ugenda uhura nabyo byakoroha kubishakira ibisubizo.
Inama mpuzamahanga ku ishoramari (Future Investment Initiative) yatangiye ku wa Kabiri, tariki 24 ikazasozwa ku wa 26 Ukwakira 2023. Ibiganiro byayo bikaba biri kwibanda mu gukemura ibibazo Isi igenda ihura nabyo.