Gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali bigeze he?
Ministeri y’ibikorwaremezo iravuga ko mu gihe cy’amezi 4, mu Mujyi wa Kigali hazaba hageze icyiciro cya mbere cy’imodoka 105 akaba ari mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi kimaze igihe kirekire kigaragara mu mugi wa Kigali.
Ni mu masaha agana sa mbili z’ijoro, urujya n’uruza ni rwose muri gare ya Nyabugogo, abantu barashakisha bus ziberekeza mu bice binyuranye by’umugi wa Kigali no mu nkengero zawo; hari abahageze sa kumi n’imwe bavuye mu mirimo yabo nanubu bagitegereje.
Amasaha ya mu gitondo abantu bajya mu kazi n’aya nimugoroba bakavaho niyo akunze guteza ibibazo, abatega imodoka mu buryo bwa rusange, haniyongeraho n’umubyigano w’imodoka z’abantu ku giti cyabo n’izindi zikora akazi kanyuranye zihurira mu muhanda n’izitwara abagenzi.
Abadepite bibaza igihe iki kibazo kizarangirira kuba abatuye mu mugi wa Kigali bashobora kumara amasaha agera kuri 3 mu muhanda.
Iyo usesenguye usanga ikibazo cy’imodoka gisa n’icyarenze ubushobozi bw’amasosiyete atwara abagenzi, bityo ko igihe kigeze ngo leta ishyire ubushobozi bugaragara mu itwarwa ry’abagenzi. Cyokora minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest yizeza ko imodoka za mbere zisaga 100 zizagera mu gihugu mu mezi 4 ari imbere.
Ku rundi ruhande ariko ikibazo cy’imodoka zibyigana cyangwa ambouteillage mu masaha ya mu gitondo na nimugoroba kiri mu bitinza imodoka by’umwihariko izitwara abagenzi, hashize igihe havuga ishyirwaho ry’imihanda igenewe imodoka zitwara abagenzi ariko nanubu amaso yaheze mu kirere.