Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama ya Global Security Forum yabereye i Doha muri Qatar, tariki 21 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’umutekano ari uguhera mu mizi yabyo.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’umunyamakuru Steven Craig Clemons hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bagarutse ku mutekano wo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri iyi ngingo Perezida Kagame asubiza uyu munyamakuru w’umunyamerika, yagaragaje ko bidakwiye kuba hari ibihugu bikirengagiza nkana ibibazo by’umutekano muke muri Kongo ahubwo bigahitamo gutwerera ibyo bibazo abandi, ibyo Perezida Kagame asanga bitavamo umuti urambye kuri ibyo bibazo.
Ati “Ndatangira mbabwira icyo nakabaye nkora iyo mba mvugana nabo bayobozi b’ibihugu birimo na Leta Zunze ubumwe za Amerika n’ibindi, natangira mbabwira ko bafite gukora byinshi cyane kurusha ibyo bakora kuko mu by’ukuri nta kintu na kimwe bakora, gushyira hanze gusa amatangazo anenga? Akanenga uruhande uru na ruriya ntekereza ko byongera ikibazo aho kugikemura kandi muri buri kibazo haba hari n’umuzi wacyo rero biroroshye kureba umuzi w’ikibazo ukamenya uko giteye hanyuma ugakorana nabo icyo kibazo kireba mugafatanya kugikemura mu buryo bwa nyabwo”.
Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, isi yagakwiye kuba yarafashe amasomo ahagije ndetse anashimangira ko kuri ibyo u Rwanda rwo rwahisemo gukora amahitamo akwiye.
Ati “ Dukeneye kwerekana ko hari amasomo twize ntidukeneye gusubiramo amasomo y’ahahise ngo noneho twitege gutera imbere nk’uko tubikeneye rero kuri twe kuva mu bibazo twarimo tukumva neza Politiki y’isi n’ibyo ivuga ndetse n’ibindi twebwe ubwacu twakoze amahitamo”.
Perezida Kagame yanagaragaje uko inzira y’ubumwe yabaye umusingi w’iterambere u Rwanda rwubakiyeho.
Ati “Twakoreye hamwe tugerageza kongera kunga igihugu cyari cyaratatanyijwe aho abantu bari barimakaje inzangano kandi ubwo ni nabwo buzima na Politike bari bamenyereye ariko ubu ni ikinyuranyo cy’ibyo kuko twagerageje kubaka ubumwe kandi byarakunze kuko ni ibintu biri kugirira akamaro by’umwihariko abato”.
Muri iki kiganiro Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda kimwe mubyo rwashyize imbere harimo ubukungu bushingiye ku iterambere ry’umuturage mu nzego zose zirimo uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa ndetse n’ikoranabuhanga.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu gitekanye haba ku baturage bacyo ndetse n’abandi bantu bose bisanga mu Rwanda.
Perezida Kagame yagarutse kuba u Rwanda n’Ubwongereza byaremeye gufatanya mu kibazo cy’Abimukira bituruka ku mutekano warwo.
Yagize ati “Impaka zavutse mu Bwongereza, mu Burayi cyangwa ahandi hose, niba u Rwanda rutekanye, kuri twebwe nta shingiro zifite. Tuzi abo turi bo, tuzi icyo dufite, tuzi ko twaha umutekano buri wese n’imiyoborere, icyo tubura ni uburyo bwo gufasha aba bantu gutera imbere. Iyo abantu bajya impaka, niba u Rwanda rutekanye, ibyo biba byabaye politiki.”
Yagize ati “U Bwongereza burabizi, Uburayi burabizi, Amerika irabizi, u Rwanda ruratekanye. Gutekana ntibizishingira ku kuba umuntu adukunda cyangwa atadukunda. Ni ikintu twihaye ubwacu, tugiha igihugu cyacu.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ikibura ari urwego rw’iterambere rigeze abantu aho bashaka, rikanita ku bandi bantu baza hano mu Rwanda, baba ari abimukira cyangwa abandi, aho baba baturutse hose no kuba bafatwa uko bashaka nuko igihugu kibishaka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko impaka z’abibaza niba u Rwanda ruzatanga umutekano uhagije ku bimukira bazaturuka mu Bwongereza nta shingiro zifite kuko u Rwanda rutekanye.