Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo utarisuzumisha uhorana ubwoba – Urubyiruko
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo utarisuzumisha uhorana ubwoba – Urubyiruko

igire
igire Yanditswe May 13, 2024
Share
SHARE

Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwakozwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Karere ka Rwamagana, ruvuga ko iyo utarisuzumisha ngo umenye uko uhagaze umutima udashobora gutuza iyo uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsinda idakingiye.

Bamwe batinya SIDA, abandi bagatinya ingaruka zizababaho mu gihe baba baratwite, ariko kuri bose imitima ngo yongera gutuza iyo umuntu amenye uko ahagaze nyuma yo kwisuzumisha.

Hari uwitwa Kayiranga Vedaste w’imyaka 23, akaba akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, uvuga ko adashobora kubara abagore n’abakobwa baryamanye na we.

Kayiranga agira ati “Narongoye indaya nyinshi cyane ntabwo nazibara ngo nzimenye, muri abo aho ntakoresheje agakingirizo ni nka 5 muri 7, nyuma yaho ntabwo ndipimisha, mu mutima wanjye mba numva mfite ubwoba, ndashaka kumenya uburyo mpagaze.”

Kayiranga yari mu baje kumva uko bakwirinda SIDA mu bukangurambaga bwa RBC bwakorewe mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, aho bahitaga bapima virusi itera SIDA ku babyifuzaga.

Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ku bwinshi

Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga ku bwinshi

Haje n’abana b’abakobwa barimo abatewe inda bakabyara bakiri bato, ariko bamwe bakaba bishimira kuba baripimishije bagasanga bataranduye virusi itera SIDA.

Uwitwa Ange Ineza w’imyaka 19, avuga ko yashutswe n’umuhungu wari inshuti ye ku ishuri bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ngo guhera icyo gihe umutima wahoraga uhagaze.

Ineza yagize ati “Naje kugira amakenga njya kwisumisha (virusi itera SIDA), ku bw’amahirwe nsanga ndi muzima, ntabwo byanyoroheye kuko uba ufite ubwoba bwo kwipimisha, wikeka, kuko uba uvuga uti ’ninsanga naranduye’. Kwipimisha, bitewe n’uko abantu baba babidukangurira, igihe kiragera ukabyumva.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, Dr Basile Ikuzo, avuga ko ibigo nderabuzima byose mu Rwanda birimo guhugurirwa kwakira urubyiruko mu buryo by’umwihariko, kuko ngo basanze hari abashobora kuba barimo gukwirakwiza virusi itera SIDA batabizi.

Abahanzi bifashishijwe muri ubu bukangurambaga

Abahanzi bifashishijwe muri ubu bukangurambaga

Dr Ikuzo agira ati “Turifuza ko uyu mwaka warangira ibigo nderabuzima byose bishobora gutanga serivisi zihariye ku rubyiruko (mu bijyanye no kurwanya SIDA), nk’uko nakwakira ngiye kukuganiriza, si ko nakwakira umuntu w’umusaza.”

Ati “Iyo tugiye kuganiriza urubyiruko turusanga mu bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter n’ahandi, ariko dushatse umuntu ukuze ntabwo twamusanga aho kuko ntabwo twahamubona.”

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu Kigo RBC, yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA ihereye mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, aho ivuga ko yasanze imibare y’abafite virusi itera SIDA iri ku gipimo cyo hejuru kurusha ahandi.

Ikigo RBC kirimo kujya mu masoko, mu mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi, cyitwaje abakinnyi b’amakinamico, abahanzi n’abanyamakuru bafasha kugeza ubutumwa kuri benshi.

RBC yakanguriye abarema isoko rya Ntunga muri Rwamagana, kwirinda virusi itera SIDA

RBC yakanguriye abarema isoko rya Ntunga muri Rwamagana, kwirinda virusi itera SIDA

RBC ivuga ko umuntu wipimishije virusi itera SIDA hakiri kare agasanga ayifite, atangira gufashwa kwirinda kwanduza abandi no gukomeza ubuzima igihe kirekire, kuko ahita atangira guhabwa imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi.

RBC ivuga ko abahabwa imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda ubu bari hafi kugera ku bihumbi 220, by’umwihariko mu Karere ka Rwamagana hakaba hari abagera kuri 9,280 bafata iyo miti.

Ubukangurambaga bwanakorewe mu Kigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cya Trinity i Musha

Ubukangurambaga bwanakorewe mu Kigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Trinity i Musha

You Might Also Like

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

Abapolisi batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi

igire May 13, 2024 May 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

UEFA Champions League:PSG isezereye Arsenal isanga Inter ku mukino wa nyuma
SIPORO

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?