Nyuma y’uko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza kivuye kuri 3.6% kikagera kuri 5%, abasesengura ibijyanye n’ubukungu basanga abasaba inguzanyo mu bigo by’imari bakwiye kujya banonosora neza imishinga yabo kugira ngo kwishyura bitazagorana.
Ikibazo cy’inguzanyo zitishyurwa neza ngo kititondewe cyagira ingaruka mu bukungu bw’Igihugu.
Senateri Nyinawamwiza Laetitia ni umwe mu bagaragaza impungenge ashingiye kuri raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Iyi raporo y’ibikorwa bya BNR ya 2023-2024 igaragaza ko hari umwenda w’inguzanyo ya miliyari 267 Frw utarishyuwe neza, ibi abasesengura ubukungu basanga biterwa n’imishinga ikorwa ntitange umusaruro na ba nyirayo cyangwa abaturage bagasaba amafaranga ntibayakoreshe ibyo bayasabiye.
Gusa n’ubwo uyu mwenda ari mwinshi, Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, avuga ko politiki yo kurengera ubukungu Leta yashyizeho yarinze banki ibihombo bifitanye isano n’inguzanyo zitishyurwa neza.
BNR igaragaza ko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyiyongereye kuko cyavuye kuri 3.6% kikagera kuri 5% hashingiwe kuri raporo y’iki kigo ya 2023-2024.
Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abasaba inguzanyo muri banki no mu bigo by’imari biyongereye bagera kuri miliyoni 1.9 bavuye kuri miliyoni 1.5 mu 2020.