Amazi asaga kimwe cya kabiri cy’atunganywa n’inganda zo mu Rwanda ntagera ku baturage bityo igihugu kigahomba buri mwaka amafaranga agera kuri miliyari 10.
Gusa ingamba zo kongera amazi meza zirakomeje kuko nyuma yo kuzura k’uruganda rwa Kanzenze hari abaturage bahise baca ukubiri no kubura amazi.
Vumiliya Dina umaze imyaka 12 atuye mu karere ka Bugesera, azi neza ikibazo aka karere kari gafite ku ngingo yo kutagira amazi.
Ati “Mbere twavomaga i Kigali amazi akatugeraho ahenze; iyo i Kigali yaburaga ubwo natwe twarayaburaga ariko ubu amazi araboneka kandi meza. Ijerekani yaguraga 200 ku muntu uyigura rimwe naho uwishyuraga mu kwezi bakamuhera 120, none ubu ijerekani ni 20.”
Abatuye mu turere twa Bugesera na Kicukiro kuri ubu barishimira ko bamaze kugezwaho amazi meza, mu gihe mu myaka yashize, ngo kuyabona byari nk’inzozi ibi bigatera ingaruza zikomeye.
Imyaka imaze kuba 3 uruganda rutunganya amazi rwa kanzenze rutangiye gukora.
Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye tariki 30 kamena 2022 yerekanye ko inganda 11 kuri 25 ziri mu gihugu zitunganya amazi ku kigero kiri munsi ya 75%. Muri uwo mwaka kandi izi nganda zari zatunganyije m3 miliyoni 68 aho amazi yabashije kugera ku baturage ari m3 miliyoni 37 zingana na 55%, bisobanuye ko 45% by’amazi atunganywa yangirika ataragera ku baturage, ibyateje igihombo cya miliyari zikabakaba 10 z’ama frw.
Inzobere mu kubungabunga amazi no kuyakwirakwiza zivuga ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zituma amazi atangirika kuko aba yashowemo ingengo y’imari mu kuyatunganya.
Suraj Dhanani, Umuyobozi Mukuru wa Danco ati “Ntekereza ko buri wese abajijwe ibyo afite mu nshingano byakemura byinshi: turamutse duhagaritse kwangiza amazi byatuma muri Afurika hagira ababona amazi. Ntakwe inyungu tubona ntirenga 50% kuko umukir iya yishyura amazi yakoresheje kuko andi aba yangiritse ataramugeraho, niyo mpamvu hakwiye gushakwa ibisubizo by’igihe kirekire ku nyungu z’abazabaho mu gihe kizaza.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore we asanga ubushake bwa guverinoma buzatuma imishinga yo gukwirakwiza amazi meza yihuta bityo n’intego igihugu cyihaye na yo igerwaho ku gihe.
Yagize ati “Icyihutirwa ni ukongera ibikorwaremezo by’amazi haba aho tuyasukurira, ibikorwaremezo biyakwirakwiza kuko hari amazi menshi yangirika ko kuyafata neza mu ngo. Ni no gushyiraho kandi ibikorwaremezo by’isuku n’isukura bihagije.”
U Rwanda rufite intego y’uko umwaka utaha abagerwaho n’amazi meza bazaba bageze ku 100% bavuye kuri 82% bariho muri iki gihe.